in

Nyuma ya Osaluwe, undi mukinnyi wa Rayon Sports agiye kubagwa imvune ikomeje kwibazwaho n’abakunzi b’iyi kipe

Umukinnyi wa Rayon Sports waguzwe afite imvune Rwatubyaye Abdul agiye kubagwa nyuma ya Rafael Osaluwe umaze iminsi abazwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Ukuboza 2022, nibwo Rwatubyaye Abdul ukunzwe n’abafana benshi ba Rayon Sports yatangaje ko agiye kubagwa nyuma y’iminsi akomeza gukina afite imvune gusa ntabwo iyo bazabaga ari imvune byavugwaga ko yaguzwe afite.

Rwatubyaye Abdul muri iki kiganiro yagiranye na Radio 10, yakomeje atangaza ko abaganga bamunyujije mu cyuma bigafatwaho umwanzuro ko azabagwa mu cyumweru gitaha imvune yo mu ivi yagize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya Rwamagana City agakomeza kuyikiniraho ariko bikageraho bikanga.

Abdul agurwa yaraje amara iminsi adakinira umukino n’umwe ikipe ya Rayon Sports, ariko akaza kugaruka akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino yo gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika cyabakina imbere mu gihugu, bagakurwamo n’ikipe ya Ethiopia ariko nyuma yaho ntabwo byakomeje byagezeho birango siyongera gukina.

Uyu mukinnyi yatangaje ko nabagwa iyi mvune ashobora kuzongera kugaruka mu kibuga mu mwaka utaha ubwo hazaba hatangiye imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, bivuze ko ari bwo abafana b’iyi kipe bakongera kumwitega.

Ibi bije nyuma y’icyumweru ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura umukino iyi kipe ifitanye na Bugesera FC, umukino wakaniwe cyane n’ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bifuza kubona intsinzi nyuma y’igihe kinini iyi kipe yabo itabona intsinzi ariko na Rayon Sport irayashaka bikomeye cyane ibintu bitaraza kuyorohera

Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 22 ikaba ikurikiwe na Kiyovu Sport ndetse na AS Kigali zose zifitanye umukino uyu munsi, ushobora gusiga ikipe ya Rayon Sports itakicaye ku mwanya wa mbere nubwo izaba itegereje umukino wayo uzaba kuri iki cyumweru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi: Umukecuru aratabaza bikomeye cyane ngo bamusanire inzu ye itaramugwaho

FIFA igiye gukora iminduka mu mikino y’igikombe cy’isi kuburyo butunguranye