in ,

Nyuma ya odeur ya ocean, Shaddyboo yongeye kuvugisha abantu batari bake, irebere noneho ibyo yavuze

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bamaze igihe bavugwa cyane muri iyi minsi cyane cyane kubera amagambo aherutse kuvugira kuri Royaltv ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba yaba yarageze ku nyanja (oceean) undi nawe agahita asubizanya ubuhubutsi ati nta ocean nigeze ngeraho ariko nkunda kumva “odeur ya ocean”. 

Nyuma yuko Shaddyboo atangaje aya magambo ya “odeur ya ocean”, abantu benshi bakomeje kugenda bayagarukaho ndetse bakomeza no kugenda bayasanisha n’ubuzima bwabo busanzwe aho hafi ya buri kintu cyagiye umugereka wa “odeur”. Urugero bamwe bagenda babazanya bati: “odeur ya weekend imeze gute?” n’ibindi byinshi.

Shaddyboo, mu cyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze ifoto yambaye imyenda yo mu bwoko bwa GUCCI maze ayiherekesha amagambo yakomeje kuvugwaho n’abatari bake.

Iyi niyo foto Shaddyboo yashyize kuri instagram

Shaddyboo akimara gushyira hanze iyi foto yayiherekesheje amagambo avuga ati “G.U.C.C.I L.A.D.Y feeling like the Brand Ambassador ????????”. Abantu benshi bakomeje kugenda bagaruka kuri aya magambo bavuga ko ashobora kuza gukuraho agahigo ka odeur ya ocean maze abantu bakajya bamweita GUCCI LADY.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe mu bakurikirana Shaddyboo kuri instagram

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aline

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Anick