in ,

Nyuma ya Neymar, undi mukinnyi ukomeye agiye kuva mu ikipe ya Fc Barcelona ku buryo butunguranye

Nyuma yuko ikipe ya Fc Barcelona ihombye rutahizamu wayo Neymar wamaze gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya PSG, siwe wenyine ikipe ya Fc Barcelona ihombye muri iyi mpeshyi kuko akurikiwe nundi mukinnyi wa myugariro waciye muri Champiyona y’abongereza.Image result for thomas vermaelen

Thomas Vermaelen nyuma yo kwibasirwa n’imvune zikomeye mu ikipe ya Arsenal ndetse yagera no muri Fc Barcelona bikamukurikirana bikamuviramo kudahabwa umwanya wo kwigaragaza nyamara benshi baramubonagamo impano kurubu nkuko tubikesha ikinyamakuru l’equipe uyu musore nawe akaba ashobora kuba agiye kuva mu ikipe ya Fc Barcelona. Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ubwumvikane hagati y’ikipe ya Olympique de Marseille na Fc Barcelona busa nkubwarangiye hakaba hasigaye ubw’uyu mukinnyi ndetse ko binakunze ku munsi wo kuwa gatanu uyu musore yazaba yakoze ikizamini cy’ubuzima.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Reba urwego indirimbo nshya ya Butera Knowless igezeho nyuma y’amasaha make isohotse

Isomere amagambo Lionel Messi yanditse kuri Instagram asezera Neymar yakoze ku mitima ya benshi