in

Nyanza:umuturage yapfiriye muri gare urupfu rwamayobera ubwo yari ahagaze ku murongo ategereje imodoka

Umuturage yapfiriye muri gare urupfu rwamayobera ubwo yari ahagaze ku murongo ategereje imodoka.

Rusatsi Abel w’imyaka 56 y’amavuko wo mu mudugudu wa Nyaruvumu, mu kagari ka Kabirizi  mu murenge wa Nyagisozi yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Amakuru yizewe yakomeje ashimangira ko nyakwigendera yari agiye kwa muganga i Huye, nyuma yo guhabwa transfer.

Ati “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye, ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Amakuru akomeza ashimangira yuko ngo uriya muturage abo mu muryango we bavuga ko yakandagiwe n’inka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyanza, ngo bapime bamenye indwara yazize.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo nirwogere: Ndimbati yagaragaye yagiye kurya show ari kumwe n’umugore we (video)

Umunyamakuru wa Television Rwanda ari mu mashimwe akomeye nyuma yo kwibaruka umwana we w’imfura y’umuhungu