Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Nyampinga agiye kubyara

Featured

Nyampinga agiye kubyara

Umunya-Afurika y’Epfo, Rolene Strauss wambitswe ikamba rya Nyampinga w’Isi mu mwaka wa 2014 aritegura kwibaruka umwana wa mbere.

Inkuru y’uko Rolene Strauss atwite, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru YOU Magazine cyandikirwa muri Afurika y’Epfo. Ni ibyishimo bikomeye kuri uyu nyampinga n’umugabo we D’Niel Strauss.

Miss World 2014 Rolene Strauss n’umugabo we D’Niel Strauss, bamaze amezi akabakaba arindwi barushinze. Aba bombi bambikanye impeta ku itariki ya 6 Gashyantare 2016 mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Somerset West mu birometero bike uvuye i Cape Town.

Miss Rolene Strauss aritegura kwibaruka

Rolene Strauss ni umunyeshuri wiga mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Free State mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo. Byitezwe ko ashobora guhindura ishuri akajya kwiga muri kaminuza iri mu Mujyi wa Stellenbosch ari naho umugabo we akorera.

Ni Nyampinga wa Afurika y’Epfo muri 2014, uwo mwaka yanahawe ikamba rya Miss World mu birori byabaye kuwa 14 Ukuboza 2014 muri Excel Exhibiton Center mu Mujyi wa London. Yatsinze ahigitse abakobwa bo mu bihugu 121.

Yarushinze muri Gashyantare…

Rolene Strauss yabaye Nyampinga w’Isi muri 2014

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Njye Nawe by P-fla ft Popo-Ali

By November 18, 2019

indirimbo

My love by Kenny Sol

By November 18, 2019

indirimbo

Urukumbuzi by Sintex

By November 18, 2019

indirimbo

Byukuri by Amalon

By November 13, 2019

indirimbo

Umuti by Charly na Nina

By November 10, 2019

Facebook

To Top