in

Numenya ibyiza by’ibishishwa by’inanasi ntuzongera kubijugunya.

Inanasi ni urubuto rutangaje cyane kandi rufite intungamubiri nyinshi.Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza neza ko inanasi ikize kuri vitamin B, B6 na C ndetse ngo ifite fer, calcium, maganesium ndetse na potassium byose bifitiye umuntu akamaro kuko bifasha umubiri gukora neza.

Gusa nanone nubwo inanasi ihambaye rwose ariko ibishishwa byayo byo ni ntagereranywa bitewe nuko ubushakashatsi bugaragaza ko byifitemo intungamubiri ndetse zinabasha kurwanya zimwe mu ndwara zirimo kanseri, indwara zifata umutima, kubabara mu ngingo n’izindi. Kugira ngo urusheho kugira ubuzima bwiza rero ni byiza kurya inanasi ariko bikaba byiza kurushaho kutajugunya ibishishwa byayo kuko:

Ibishishwa by’inanasi bifasha umutima kugubwa neza bitewe na vitamin C ibibonekamo bifasha mu kugabanya gutera k’umutima ndetse umuntu ukunda kubirya cyane ntaho ahurira n’indwara zifata umutima nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje.

Ibishishwa by’inanasi birwanya kanseri mu mubiri. ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Australie bugaragaza ko bimwe mu bigize inanasi birimo bromelaine bifasha mu kurinda kanseri ariko cyane cyane iy’amara.

Ibishishwa by’inanasi birinda amaso. Ubushkashatsi bwakorewe mu ishuri riherereye i Londre bwgaragaje ko kubera vitamin C ibibonekamo bibiha ubushobozi bwo kwirinda indwara zifata amaso ku kigero cya 20%.

Kugira ngo ufate intungamubiri zose ziri mu nanasi n’ibishishwa byayo, ni byiza kubanza kuyironga neza cyane, ubundi ukayikatana n’ibishishwa warangiza ukongeramo litilo imwe y’amazi ugashyira ku ziko iyo bimaze gushya rero ubikuraho ukabinywa aruko byahoze neza.

 

Source:Inyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Luis Suarez yagize icyo atangaza ku mubano ukomeye afitanye na Messi.

Ibihugu 10 bifite abakobwa beza cyane kurusha abandi ku Isi (AMAFOTO)