in

Nubwo yarongoye abagore batatu icyarimwe bamwogesha ibyombo baririyeho

Umugabo ufite abagore benshi uzwi nka Bilal Abdul Kareem yasobanuye impamvu bamutegetse kujya yoza amasahani nubwo afite abagore batatu.

Uyu mugabo yifashishije twitter yavuze ko abantu benshi batazi inshingano n’uburyo bukomeye bwo kuba umuyobozi w’urugo mu rugo rufite abagore benshi.

Uyu mugabo yavuze ko birenze kuyobora abantu bose hirya no hino kandi bikubiyemo ko akorera bose ngo abanezeze.

Yasobanuye ko hari igabana ry’imirimo, mu gihe abagore bita ku bana, we yoza amasahani iyo bamaze kurya.

Bilal yasangiye ifoto ye yoza amasahani bari bamaze kuriraho kandi ubona yishimye cyane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Ariko nta gitangaje kirimo, ufite ni umukozi iwawe urayoza, Kandi umuhemba. Nkaswe abo urongora bakakubyarira bakagushimisha. Ahubwo aba yabahagije bakaruha niyo mpamvu batamureka, ni umupfubuzi🤔

Abafana ba Celine Dion bariye karungu nyuma y’ikinyamakuru cyatesheje agaciro uyu muhanzikazi

Umugabo yahawe urwamenyo bitewe n’impano isekeje yahaye abageni(video)