in

Nubwo benshi bamushinja gusiga umurage akajya gushaka umutahe Cristiano Ronaldo akomeje gushyiraho uduhigo bizagorana ko hari uzadukuraho

Cristiano Ronaldo ubwo yerekanwaga muri Al Nassr

Cristiano Ronaldo umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite akomeje gushyiraho uduhigo bizagorana ko tuzavaho.
Umuhango wo kwerekanwa Cristiano Ronaldo nk’umukinnyi mushya wa Al Nassr waciye agahigo ko kurebwa n’abagera kuri miliyari eshatu, benshi kurusha abakurikiranye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Cristiano Ronaldo ubwo yerekanwaga muri Al Nassr

Ronaldo yerekanywe muri Al Nassr tariki 3 Mutarama 2023 mu muhango bivugwa ko wakurikiranwe n’abarenga ibihumbi 25 bari buzuye stade ya Mrsool Park mu Mujyi wa Riyadh.

Umubare w’abawurebye kuri ayo mashene 40 urenze miliyari ebyiri z’abarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022 wabaye tariki 18 Ukuboza 2022.
Icyo gihe, Ikipe y’Igihugu ya Argentine yegukanye igikombe itsinze iy’u Bufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma yo gusoza iminota 120 amakipe yombi anganya ibitego 3-3.
Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Al Nassr itangaje ko yasinyishije Ronaldo nk’umukinnyi wayo mushya, imaze kugira abayikurikira kuri Instagram barenga miliyoni 10 bavuye ku bihumbi 800.


Ronaldo akunze kwiharira uduhigo tujyanye n’ubwamamare kuko kugeze ubu ariwe muntu ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, aho abarirwa abarenga miliyoni 529.
SI ibyo gusa kuko ubu y
Uyu rutahizamu w’imyaka 38, ni we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku Isi kuko abarirwa miliyoni 200 z’amayero ku mwaka.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 6 yarashe umwarimu wamwigishaga

Ibitaro byafunzwe nyuma y’uko amagini afashe ku ngufu abarwayi n’abaganga agakanda udusabo tw’intanga abagabo bahakora