in

Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.

Mbere yo gushyingiranwa n’ umukunzi wawe uzamubaze ibi bibazo uzamenya ubumuntu bwe bigufashe kumumenya uwo mugoye kubana akaramata.

Ibi bibazo 9 byagufasha kumenya uko umukunzi we ateye:

1.Ni izihe ntego ufite witeguye ute kuzijyanisha n’ urukundo rwacu?

Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazegeraho akicuza ko mwarabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk’ umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

2.Unkundira iki?

Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko nibyiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y’ uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n’ umugambi agufiteho.

3.Ubanye ute n’ umuryango wawe ?

Kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

4.Ese Uzareka urukundo rukomeze rukure?

Umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.

5.Kuki wumva iminsi y’ ubuzima bwawe twayimarana?

Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n’ agaciro abona ufite mu buzima bwe.

6.Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi ?

Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y’ ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

7.Washobora kwihanganira kubana n’ abantu babi?

Umuntu udashobora kwihanganira kubana n’ abantu babi ntabwo ashobora urugo.

8.Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka?

Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy’ uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza mwazabana igihe kinini.

9.Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe?

Umuntu ukomeza gushyimishwa n’ ibindi bitadukanye n’ inyungu z’ urugo ageraho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize kitari inyungu z’ urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.

Umugabo wanjye afite imitwe ibiri nicyo namukundiye|Umutwe wa kabiri uri gukura cyane|Sinzamureka.