Connect with us

imikino

NTIBYOROSHYE! Rayon Sports fc ishobora kutemererwa kugura abakinnyi ndetse ikazatangira yakuweho amanota!!

Published

on

Ni nyuma y’uko iyi kipe ya Rayon Sports fc isinyishije umutoza Guy BUKASA ndetse n’umuzamu Olivier KWIZERA ndetse ikabanabatangaho akavagari k’amafaranga, Rayon Sports fc yaje kwakira ibaruwa iturutse mubuyobozi bwa FERWAFA  ibasaba kwishyura umwenda barimo uwahoze ari umutoza wayo uzwi kumazina ya IVAN JACKY MINAERT amafaranga angana $14320 ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda nk’ikiguzi cy’umuhagarariye mu mategeko nyuma yuko Minaert yatsinze iyi kipe murubanza yari yayirezemo mumpere z’umwaka wa 2019 abishyuza.

MINAERT NTAGO YOROHEYE RAYONSPORTS FC

Komisiyo y’imyitwarire y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yahaye Rayon Sports fc kugeza tariki ya 2/09/2020 ngo ibe yarangije kwishyura Minaert amafaranga yose imufitiye cyangwa se iyi kipe ikazirengera ingaruka zirimo gukurwaho amanota muri shampiyona cyangwa kuba yabuzwa kongera gusinyisha abakinnyi.

Sadate afite akazi katamworoheye nagato.

Rayon Sports fc yarezwa na coach Minaert ndetse iza no gutsindwa yemera kumwishyura amafaranga imugomba nkuko twayagarutseho haruguru gusa Rayon Sports fc ikaba yari yatanze impamvu zuko ntamikoro ahagije yari ifite ngo yishyure uyu mugabo kubera ibihe isi yose irimo bya COVID-19 , gusa izi mpamvu zikaba zateshejwe gaciro kuko nkuko FIFA ubwayo yabigarutse yasabye ko abantu bagomba kwishyurwa nubwo ibi bihe byaba bikomeje.

Iyi kipe rero yahawe igihe kigeze kumezi abiri(2) angana n’Iminsi 60 yo kwishyura bitarenze tariki ya 2/09/2020 bitaba ibyo ikakira ibihano birimo gukatwa amanota muri shampiyona cyangwa kutemererwa gusinyisha bakinnyi.

 

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!