in

Ntibisanzwe:Umugore yabyaye abana icyenda icyarimwe.

Umugore ukomoka mu gihugu cya Mali yaraye abyaye abana icyenda bose, kimwe mu bintu by’imbonekarimwe.

Halima Cissé w’imyaka 25 yabyaye ejo ku wa kabiri abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro byo muri Maroc aho yari asanzwe arwarijwe, nk’uko bivugwa na Ministiri wo muri Mali ashinzwe ubuzima, Fanta Siby.

Bivugwa ko uyu mugore yacishijwe mu cyuma (echograph) maze batangaza ko azabyara abana barindwi gusa ntibabona abandi babiri.

Ejo ku wa kabiri, Muganga Siby yavuze ko izi mpinja na nyina wabo “bameze neza”. Ariko ngo bazasubira mu rugo nyuma y’ibyumweru byinshi kuko bakitabwaho n’abaganga.

Reuters ivuga ko uyu mugore yatunguye abatari bake, kuko ntibisanzwe ko umuntu atwita abana icyenda icyarimwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uretse gukunda amafaranga cyane, dore ibindi bintu bishobora gutuma abakobwa batendeka abasore benshi

LIVE● PRIMUS NATIONAL LEAGUE 2020-2021: KIYOVU SPORTS VS RAYON SPORTS