Hanze
Ntibisanzwe : Yaryamanye n’abagabo 400 mu minsi 150.

Umukobwa ukomoka muri Nigeria muri Leta ya  Ogun mu gace ka Sango Ota yatanze ubuhamya bw’ukuntu yaryamanye n’abagabo 400 mu mezi atanu. Uyu mukobwa yitwa Love we na murumuna we Happiness binjiye mu kwicuruza mu ntangiriro z’uyu mwaka babyigishijwe na mukuru wabo witwa Mary ndetse ngo Mary yinjije mu busambanyi na mubyara we witwa Joyce Lawrence w’imyaka 25.
Uyu Love ufite imyaka 22 gusa ngo  we na Mubyara we Joyce ndetse na murumuna we  babwiwe  na Mary ko yabaha akazi ndetse bakajya babona amafaranga ku buryo butabagoye bityo bakabasha kubaho mu buzima bwiza kandi batiyuha akuya.Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Nigeria kitwa PUNCH Metro kibivuga ngo Love yaje kubyemera maze mukuru wabo aberekeza muri Hotel yabagamo iherereye ahitwa Delta.
Bamaze kuhagera ngo baryamanaga n’abagabo maze bagahembwa 700 naira(amafaranga akoreshwa muri nigeria akabakaba mu ma Euro 2) Â kuri buri mugabo baryamanye,Uyu Love we ubwe yabwiye Metro ko yaryamanaga n’abagabo byibura 4 ku munsi.
Byamenyekanye umunsi mubyara wabo Joyce w’imyaka 25 babanaga yabonanye n’umugabo maze ubwo bari mu gitanda umugabo amutera ububabare buhambaye ,Joyce ananiwe kwihangana aza guhamagara Police maze ifata uwo Happiness ndetse na nyiri Hotel,umuherwe Akpojaro Rose wasaga n’ukoresha uyu Happiness mu kumushakira abakobwa bamukorera uburaya.
Love yabwiye kandi Metro ko ari imfubyi ndetse ko se yapfuye bakiri bato kugeza ubwo atigeze yiga ndetse mukuru we ngo  yabonye babuze imibereho  yigiriye mu mugi akajya ababwira ko akora akazi ,maze ngo  aza kubajyana ngo abahe akazi yari yarabemereye  aribwo baje kugera muri Hotel yababwiraga ko akoreramo basa n’abafashwe bugwate n’uko bakajya baryamana n’abagabo batabishaka ..bagahabwa n’amafaranga batasabye ndetse amarira abashoka ku matama.
-
Imyidagaduro20 hours ago
ShaddyBoo yisize amabara nyuma yo kubona ubukaka bw’abakinnyi b’Amavubi| intego ni ukubagwa inyuma
-
imikino10 hours ago
Amadolari Sadate yemereye abakinnyi b’Amavubi ararokotse| Dore ibyo Sadate ahise atangaza
-
Imyidagaduro24 hours ago
Miss Naomie ahishuye umukunzi we mu kiganiro| uyu mukobwa burya arasetsa cyane (VIDEO)
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupolisikazi yerekanye uburanga bwe abagabo bifuza gufungirwa aho akorera(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Umubyinnyi ukomeye mu itorero Urukerereza yasezeranye kubana akaramata n’umugabo we (AMAFOTO)
-
Hanze18 hours ago
Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n’amazina ye.
-
imikino23 hours ago
BREAKING NEWS: Sugira Ernest ntagikinnye umukino w’uyu munsi
-
Izindi nkuru15 hours ago
Umugabo yapfuye ubwo yateraga akabariro n’umugore bakundanaga.