Ubuzima
NTIBISANZWE! Umugabo yashyinguwe atabizi yibereye mu kabari arimo kwifatira agacupa

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya, witwa Wilson Oluochyari yateye benshi agahinda bavuga ko yapfuye ndetse n’imihango yo kumushyingura yatangiye nyamara we yari yibereye ahantu arimo gufata agacupa.
Ibi byabaye 25 Werurwe 2017 ubwo imihango yo kumushyingura yari imiromo kuba , mu gace kitwa Awendu agace ko muri Migori muri Kenya, imva yari yacukuwe ndetse yapfuye, amarira ari yose n’umurambo uhari wo gushyingura.
Amakuru avuga iby’uyu mugabo ngo yari amaze iminsi yaraburiwe irengero, noneho abo mu muryango we barashakishije aho yaba yaragiye baraheba, nyuma baza gutekereza ko yaba yarishwe kuko ntaho batari barashakiye.
Nyuma baje kubona umurambo ariko wangiritse ahantu mu bisheke utapfa kumenya ngo uyu ni kanaka, kubera ko ari we wari warabuze muri ako gace bahita batekereza ko ari we wahapfiriye.
Nyuma ngo bafashe uwo murambo we wangiritse bawunjyana mu buruhukiro ,bawuvanayo baje kuwushyingura, ubwo imihango yakorwaga rero wa mugabo yaje kumenyesha iwabo ko urimo guhambwa atari we, abandikira ubutumwa ko we ari muzima ahubwo yibereye mu kabari arimo gusoma agacupa ,babanza gushidikanya.
Bakimenya ko uwo murambo atari uw’umuhungu wabo, ngo bahise bawusubiza mu buruhukiro bw’ibitaro barangije inzoga n’ibiryo bari bateguye bagombaga kurya no kunywa mu muhango wo gukaraba nyuma yo gushyingura, barabirya ibyishimo ari byose ndetse banarushaho kunywa bafite bishimye.
Nk’uko ikinyamakuru Afrikmag, cyo muri Kenya cyabyanditse ngo uyu musore yaganiriye n’abanyamakuru abatangariza ko yagiye mu kabari aranywa arasinda, yaje kugira ubwoba n’isoni byo gutaha mu rugo yasinze bituma ngo arara mu kabari buracya ejo birasubira, hanyuma yigira inama yo gushaka ubundi buzima akazataha nyuma.
Uyu musore ,Oluoch ngo ubwo yari aho mu kabari na none arimo gufata rimwe ni bwo abantu bahamusanze baratungurwa mu gihe bari bazi ko arimo gushyingurwa.
SRC: UMURYANGO.RW
-
Imyidagaduro13 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro11 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
inyigisho16 hours ago
Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by’ingenzi.
-
imikino9 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
inyigisho9 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Imyidagaduro9 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
Inkuru rusange13 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.
-
Izindi nkuru5 hours ago
Havumbuwe impamvu za slayqueen zisigaye zijya gushakira amaronko i Mahanga zisize abakire hafi yazo