Featured
NTIBISANZWE: Umugabo wataye umugore we n’abana agashyingiranwa n’inka akomeje gutangaza abatari bake (amafoto)
Umugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde akomeje kwibazwaho n’abantu batari bake ku Isi nyuma yo guta umugore we n’abana babiri b’abakobwa akajya kwibanira n’inka ngo kuko umuryango we utamuhaga amahoro yifuzaga.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bongo 5 ngo uyu mugabo usanzwe ari umworozi witwa Vijay Parsana yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gushyiranwa n’inka ngo kuko yari abayeho nta mahoro afite mu muryango we.Amakuru akomeza avuga uyu mugabo w’imyaka 44 y’amavuko yari atuye mu gace kitwa Ahmedabad, maze ngo nyuma yo kubona atagishoboye kubana n’umugore we yahise yimukira mu gace kitwa Sarawat aho ngo kuri ubu amerewe neza.Parsana ngo yatangaje ko kandi umugore we yakiriye neza iki cyemezo yafashe dore ko uyu mugabo yumvaga yararemewe kubana n’inyamaswa.Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka ngo Parsana yakoze ubukwe bw’akataraboneka ubwo yashyirangiranwaga n’inka ebyiri maze akoresha ubukwe bwamutwaye akayabo ka $20,000 aho yatumiye inshuti n’abavandimwe bakishimana.
Kuri ubu Parsana atangaza ko yamaze kwibagirwa umuryango we, kandi ko iyo aryamanye n’inka ze mu buriri yumva afite amahoro adasanzwe.
