in ,

Ntibisanzwe: Real Madrid igiye gukora impinduka zitigeze ziyibaho mu myaka 19 ishize

le-real-madrid-negocie-avec-un-nouvel-equipementier_196249

Ikipe ya Real Madrid kuri ubu iri mu nzira zo gukora ibintu itigeze itekerezaho mu myaka 19 ishize kandi bishobora kuzayigiraho ingaruka mu bukungu bwayo ndetse byanatuma igaruka ku mwanya wa mbere mu makipe yinjiza agatubutse ku mugabane w’uburayi.

Le Real Madrid négocie avec un nouvel équipementier

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca aremeza ko ikipe ya Real Madrid yatangiye ibiganiro kugirango ibe yahindura uruganda ruyikorera imyenda arirwo  ADDIDAS, ibi bikaba byagarutsweho nyuma yuko uruganda UNDER ARMOUR rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rushaka guha iyi kipe y’ibwami mu gihugu cya Espagne isoko ryo kubakorera imyenda ndetse bikaba binavugwako amafaranga iyi kipe yinjizaga ikorerwa na Addidas yakwikuba tugereranije n’ayo Under Armour yifuza gutanga. Uruganda Under Armour rusanzwe rwamamarizwa n’ibihangange mu mukino wa basketball nka Stephen Curry, Tom Brady ndetse n’umukinnyi uzwi mu mukino wo koga Michael Phelps, nkuko tubikesha Marca rero ibiganiro ku mpande zombi yaba Addidas isanzwe yambika Real Madrid, Under Armour ishaka gutsindira iri soko ndetse na Nyirubwite Florentino Perez umuyobozi wa Real Madrid bakaba batangiye ibiganiro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Icyemezo Perezida Donald Trump afatiye abakunzi b’umuvinyu muri Amerika ntigisanzwe

Icyemezo Arsene Wenger afashe nyuma yo kwandagazwa na Bayern kibabaje bikomeye abafana ba Arsenal