in ,

Ntibisanzwe: Ibyifuzo bya Cristiano Ronaldo kuri Messi byatangaje abantu benshi

cr7-and-messi

Ku mugoroba wo kuri uyu wambere  nibwo mu bufaransa haberaga umuhango wo gutanga igihembo cy’umukinnyi mwiza France Football Ballon d’Or award, ntagitunguranye, umusore Cristiano Ronaldo umunyaporutigali rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid akaba ariwe waje kucyegukana, ahigitse umunya Argentine Lionel Messi n’umufaransa Antoine Griezman.

Cristiano Ronaldo nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye
Cristiano Ronaldo nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye

Amagambo uyu musore yatangaje nyuma yo kwegukana iki gihembo yatunguye kandi anatangaza benshi, bitewe nuko mu busanzwe uyu musore adakunda kugira byinshi atangaza kuri mukeba we Lionel Messi

Mu magambo ye yagize ati:” Est-ce que j’aurais gagné plus de Ballons d’Or si j’avais joué avec Lionel Messi ? Question difficile. Je ne sais pas… Il serait intéressant de nous voir tous les deux la même équipe. Je crois que les grands joueurs doivent jouer ensemble. Alors, si on était dans la même équipe, je crois que j’en aurais plus que lui, mais il ne serait pas loin (sourire). Tout le monde sait que Messi est un grandissime joueur. Il a gagné cinq Ballons d’Or”

Tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati:” Ese nari kuzegukana imipira ya zahabu iyo nza gukinana na Messi mu ikipe imwe? Ikibazo gikomeye cyane. Simbizi….Byari kuba bishimishije kubona nge na Messi dukina mu ikipe imwe, ndakeka ko abakinnyi bakomeye bagomba gukina mu ikipe imwe, rero iyo tukiza gukinana mu ikipe imwe ndakeka nari kumurusha, ariko ntiyari kuba kure yange cyane(agaseka). Buri wese azi ko Messi ari umukinnyi w’agahebuzo, yatwaye imipira ya zahabu 5″.

Ibi bintu yatangaje ko yifuza gukinana na Messi byatangaje benshi bitewe nuko aba bagabo bombi bahanganye kuva muri 2008 kugeza aya magingo.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #19 (amafoto)

Nyuma y’ibihe byiza Ikipe ya Chelsea Fc irimo, Iyi nayo nindi nkuru y’ibyishimo muri ino kipe