in ,

Ntibisanzwe : Dore ikimenyetso cya Ryangombe ku gasongero k’ikirunga cya Karisimbi

Ikiyaga kiri ku gasongero k’ikirunga cya Karisimbi cyiswe ‘intango’, hari abacyitirira Ryangombe rya Babinga ba Nyundo wamenyekanye cyane mu mateka y’urwa Gasabo nk’imana y’i Rwanda, ndetse benshi bamufata nk’inkomoko yo kubandwa no guterekera.

Ryangombe azwi nk’imana y’abakurambere yafatwaga na benshi nk’intwari ndetse akaba n’umuhigi w’umukogoto wifashishaga imbwa ze zitari nke.

Ni imandwa imwe mu zizwi cyane mu Rwanda rwo hambere, ari zo Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu. Izi ziyongeraho Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare.

Ikirunga cya Karisimbi kibarirwa mu birunga bitakiruka, ndetse ubushakashatsi bw’urubuga rwa ‘Wikipedia’ bugaragaza ko giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere y’ivuka rya Yesu Kristu.

Ni ikirunga gifite ubutumburuke bwa metero ibihumbi 4057, umubyimba wacyo ugiye ugaragazwa n’imyobo icyo kirunga cyarukiyemo, aho yigararagaza cyane hakaba hafukuye nko mu nda y’ikibindi. Mu bushorishori bw’iki kirunga hari ikiyaga gitoya, kitajya gikama haba ku zuba ryinshi ndetse no mu gihe cy’imvura.

Rulinda Daniel waganiriye na RBA yatangaje ko icyo kiyaga cyo mu ntango (niko bacyita) cyaba gishamikiye ku kiyaga cya Kivu, ariko hagendewe ku mateka y’u Rwanda, iyo ntango ni ikimenyetso cy’imyemerere gakondo y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Abadutanze kubona izuba batubwira ko iyi ngiyi(ikiyaga) ari intango ya Ryangombe (aho yanyweraga).”

Intango yifashishwaga mu muhango wo guterekera no kubandwa mu Rwanda rwo hambere aho ababikoraga bafataga akabindi bagashyiramo imiheha itatu yo gusomeza, igaragaza imandwa 3 abanyarwanda babandwaga arizo Kagoro,Nyabirungu na Binego bya Nyirakajumba.

Agasongero k’ikirunga cya Karisimbi gakunze kugaragaraho urubura cyane cyane mu gitondo n’iyo imvura ihise, rugashiraho iyo izuba rivuye, hagaragara kandi amabuye y’amakoro, amenshi yamezeho urubobi.

Agace gaherereyemo iki kirunga gahoramo ibicu bibuditse imvura n’izuba rikeya. Ubukonje bwo kuri Karisimbi bushobora kugera munsi ya dogere 0.

Mu ntangiriro z’iki kirunga hari imigano n’ishyamba rigizwe n’ibiti kimeza, birushaho kugenda biba bigufi uko byegera mu kirunga hagati gusa hari n’aho bitamera bitewe n’ubukonje bukabije buhahora ndetse n’amabuye y’amakoro yanamye ahagana mu bushorishori bwacyo.

Kugira ngo ugere ku gasongero ka Karisimbi ukora urugendo rw’amasaha icyenda mu minsi ibiri uturutse ku mbibi z’ikirunga mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Musanze.

Kalisimbi ni ikirunga giherereye mu majyaruguru y’i Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Burengerazuba bwacyo kizengurukwa n’icyitwa Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Iburasirazuba hari icyitwa Bisoke.

Iki kiyaga kiri ku gasongero k’ikirunga cya Karisimbi ngo ni intango ya Ryangombe

Ikirunga cya Karisimbi ku gasongero kacyo hagaragara amakoro

Ikirunga cya Karisimbi giheruka kuruka mu myaka 8050 mbere y’ivuka rya Yesu Kristu

Ku gasongero ka Karisimbi hagaragara urubura
Source :IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko Clement yongeye gutsindagira ibanga ry’urukundo rwe na Knowless

Iyumvire uburyo umusore wagaragaranye na Malia Obama atumura agatabi bikomeje kumubyarira amazi nk’ibisusa