Ntibahiriwe n’amarushanwa gusa yabubakiye izina! Abakobwa bamamaye nyuma y’amarushanwa ya Miss Rwanda (amafoto)

Mu marushanwa ya Miss Rwanda yagiye aba mu myaka ishize harimo abakobwa benshi batigeze bahirwa no kwegukana amakamba akomeye muri aya marushanwa nyamara aya marushanwa yabubakiye izina. Kububakira izina hano nshaka kubabwira ni uko nyuma yayo aba baje kumenywa n’abantu benshi ndetse benshi muri aba bagiye bakora ibikorwa bitandukanye bitewe n’amazina yabo. Abenshi muri aba usanga banafite umubare munini w’abantu babakurikira ku mbuga nkoranyambaga nka instagram n’izindi. Bamwe muri abo bakobwa ni aba bakurikira:

1. Miss Flora Umutoniwase

Miss Flora ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015. Nubwo Flora atigeze ahirwa no kwegukana ikamba na rimwe mu yatangagwa, uyu mukobwa ni umwe mu bazwi cyane ndetse no mu bari barazamuye izina cyane ndetse no kugeza ubu. Afite abantu basaga ibihumbi 82 bamukurikira kuri instagram.

2. Miss Gaju Anita

Miss Gaju Anita ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019. Gaju nta kamba na rimwe yegukanye mu yatangagwa gusa ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ndetse banakurikirwa na benshi. Akurikirwa n’abantu ibihumbi 24 kuri instagram.

3. Miss Jordan Mushambokazi 

Miss Jordan ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018. Nubwo Mushambokazi nta kamba na rimwe yegukanye ni umwe mu bakobwa bagiye bakundwa na benshi bitewe n’amafoto atandukanye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi 90.

4. Miss Umukundwa Clémence 

Miss Umukundwa Clémence uzwi nka Cadette ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019. Nubwo uyu mukobwa nta kamba na rimwe yegukanye mu yatanzwe muri iri rushanwa, ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka instagram aho akurikirwa n’abasaga ibihumbi 65.

 

5. Miss Umutesi Lea

Miss Umutesi Lea ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Uyu mukobwa yaravuzwe cyane ubwo yashyigikirwagwa n’ibyamamare bikomeye harimo nka Weasel Manizo ndetse na Alikiba ndetse benshi bari biteze ko azegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi gusa siko byagenze. Nubwo Lea ategukanye ikamba na rimwe ariko nawe ni umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kuri instagram.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Inkuru y’urukundo yarijije benshi: bafite ubumuga bukomeye ariko bakundana bidasanzwe.

Umukobwa yagiye gutungura umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ahasanga indi nkumi ||ibyari ibirori byahindutse intambara