in ,

Nti babeshejweho no kuririmba gusa kuko nyuma yabyo bafite n’izindi mpano

Ubu mu Rwanda abahanzi dufite bakunze kwerekana izindi mpano bafite zitari ukuririmba gusa. Izi mpano bagenda bagaragaza nyuma ya muzika no mu bundi buzima busanzwe bwa buri munsi ziba zigendanye no kwihangira imirimo ndetse n’ubukorikori.

13331073_1612597632401809_7055494605486233233_n
ni umuhanzi SENDERI bakunze kuvuga ko muzika ayivanga na comedy

 

Nubwo aba bahanzi baba baramenyekanye cyane kuri muzika bitewe nuko ariyo ihuriramo abantu benshi, usanga rimwe na rimwe bakora indi mirimo kandi ibinjiriza agatubutse bityo ukibaza ukuntu babifatanya n’umuziki bikakuyobera gusa burya impano iri mu muntu ntigombera igihe kirekire bityo bikaba biborohera gufatanya imirimo ibiri.

uyu ni umuhanzi akaba umunyamakuru akaba n'umuyobozi umwe muri kaminuza ziri mu Rwanda
uyu ni umuhanzi akaba umunyamakuru akaba n’umuyobozi umwe muri kaminuza ziri mu Rwanda

Hari n’abandi bahanzi usanga nyuma y’ubuhanzi nta kindi kintu afite cyo gukora, bityo ugasanga baha umwanya kuririmba gusa ntibumve ko nyuma ya muzika hari ibindi. Usibye hano mu Rwanda, ibwotamasimbi mu bihugu bya kure hari abahanzi bamamaye kubera muzika ariko nyuma yo kuva kurubyiniro no kugaragara mubitaramo bakaba bafite ubundi bucuruzi bakora, aha twavuga nk’abahanzi bamenyekanye cyane ku isi harimo nk’umuhanzi Dr Dre, Akon, n’abandi.

hejuru habanza DR DRE hagakurikiraho AKON aba bose ni abacuruzi

Aba bahanzi nyuma yo gukora muzika bakaba bakora ubucuruzi ndetse bu binjiriza amafaranga menshi aruta aya muzika bityo ukaba wakwibaza niba bazi ubucuruzi kurusha ubuhanzi bikakuyobera.

Reka tubanyuriremo tubereke zimwe mu gero twabahaye ahabanza

JAY POLLY ni umuhanzi uririmba injyana ya hip hop akaba ari umunyarwanda, ni umusore umaze kugera kuntera ishimishije kandi abantu bose babonako yageze kuntera igerwaho na bake, ariko uyu musore ntago ari umuraperi gusa kandi si nabyo bimuha amafaranga gusa ahubwo afite impano yo gushushanya kandi si ibintu bisa nko gushakisha, bigaragarira ijisho ko abizi kandi abamuzi batagaza ko bimwinjiriza mu buzima bwe bwa buri munsi.

??????????????????????????????????????????????????????????
uwo ni JAY POLLY
uwo ni JAY POLLY uri mu kazi ke ko gushushanya
uwo ni JAY POLLY uri mu kazi ke ko gushushanya

AMA- G  The Black  nawe ni umuhanzi uririmba akanandika injyana ya hip hop uzwiho kuba ari umuhanzi  ariko yaje gusanga hari indi mpano yamwihishemo ariyo gukina filimi akaba amaze kugaragara mu ma filimi atari make kuburyo nawe abona ko ari impano ye.

uwo wambaye ingofero ni AMA G the BLACK urimo gukina filimi yiswe INSHUTI akaba ari n'umuhanzi
uwo wambaye ingofero ni AMA G the BLACK urimo gukina filimi yiswe INSHUTI akaba ari n’umuraperi

MIKE KARANGWA ni umunyamakuru wabigize umwuga ndetse akaba n’umuhanzi ndetse akaba n’umuntu ujijutse mu bijyanye n’itangazamakuru, akaba ubu ari sekereteri w’umuyobozi mukuru wa kaminuza INES Ruhengeri akaba n’umuteguzi w’ibitaramo bitangwamo ibihembo kuriwe y’umva ntaruhande ruvamo amafaranga atakora.

uyu ni umuhanzi akaba umunyamakuru akaba n'umuyobozi umwe muri kaminuza ziri mu Rwanda
uyu ni umuhanzi akaba umunyamakuru akaba n’umuyobozi umwe muri kaminuza ziri mu Rwanda

ARTHUR ni umusore ukina comedy (gusetsa) akaba amaze kuba Umunyamakuru ukomeye hano mu Rwanda nyuma yibi byose akaba ari umuhuzabikorwa (MC) kandi ukomeye cyane kuburyo kuriwe muri ibyo byose bimubeshaho kandi akaba abishoboye cyane dore ko abenshi batangaza ko abikora abishoboye .

ARTHUR umu comedian mu rwanda umaze guca agahigo
ARTHUR umu comedian mu rwanda umaze guca agahigo

KNC IMFPURA Y’IWACU   uyu mugabo azwi mu gukina filimi ,kuririmba kuba umunyamakuru ndetse n’ibindi bitandukanye ni umugabo umaze guca agahigo mu bintu byinshi mu rwanda kugeza ubu amaze kugera ku bintu byinshi nawe ni umugabo ufite impano nyinshi zitandukanye

KNC
KNC

Aba ni abanyarwanda bakunze kugaragaraza impano nyinshi kandi zitandukanye mu Rwanda ubutaha tuzabagezaho n’ubuzima bwabo bwaburi munsi yewe tubagerere naho mutabasha kwigerera.

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Only you by Ben Kayiranga ft The Ben ( Official Video) 2016

Nyampinga w’u Rwanda Jolly Mutesi yagiranye ikiganiro na Minisitiri Mushikiwabo