Connect with us

Imyidagaduro

NTAZIBANA ZIDAKOMANYE AMAHEMBE! Safi yatandukanye n’umugore we asimbuzwa undi mugabo

Published

on

Advertisements

Hashize imyaka isaga itatu umuhanzi Safi Madiba asezeranye na Judith Niyonizera. Ku wa Gatandatu tariki 1 Ukwakira 2017 nibwo aba bombi nibwo bahamije isezerano bemeranya kubana akaramata bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu.

Safi Madiba yemeje ko yatandukanye burundu n'umugore we Judith - Kigali  Today

Safi yari yasabye anakwa Judith

Biravugwa koko ngo ntazibana zidakomanye amahembe, Safi n’umugore we ntibumvikanye biza kubaviramo gutandukana. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, Safi Madiba yerekeje muri Canada benshi bakeka ko yaba agiye kubana n’umugore we nkuko byagiye bivugwa. Ntihaciye kabiri Safi Madiba yahise atangaza ko yatandukanye n’umugore we, Safi yagize ati: “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”. Biravugwa ko Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba yaba yarambitswe impeta n’undi musore ndetse haherutse no kugaragara amafoto ya Judith ari mu Rwanda aho yaje kurira ubuzima n’umukunzi we mushya.

Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba

Judith yagaragaje ko yambitswe indi mpeta n’undi musore

This image requires alt text, but the alt text is currently blank. Either add alt text or mark the image as decorative.

 

 

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: