in

Ntakwiheba:umusore utagira urwasaya yarongoye umukobwa w’uburanga

Umugabo wo muri Chicago w’imyaka 41 y’amavuko wavutse atagira urwasaya ,yabashije kubona umukunzi w’ubuzima bwwe. Uyu musore wavukanye inenge mu isura ntabasha kuvuga ndetse no kurya arya akoresheje umuyoboro bacomeka ukagera mu gifu. Yavuze ko gukundana byamugoye cyane kuko yari afite agaciro gake kandi akumva nta gaciro afite, ariko igihe yatangiraga kwiyizera kandi ko akwiye byinshi ni bwo yabonaga umugore we.

Williams yavuze ko abantu hafi ye bagerageje kumuhisha bavuga ko adakwiye kujya mu bandi. Williams yize kuvugana akoresheje ururimi rw’amarenga, ibimenyetso, no gukoresha telefone ye, n’inyandiko zandikishijwe intoki. Yaje kwiga arangiza amashuri ndetse afite akazi keza aho atunze agutubutse. Yoherejwe i Chicago kubagwa ,ubu Williams afite ikizere ko ubumuga bwe butazamubuza kubaho ubuzima bwuzuye na Vania baherutse kurushinga, kandi mu byifuzo bye harimo gukurikirana impano ye yo kuvuza ingoma no gucuranga umuziki.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku muryango w’umukinnyi Jacques Tuyisenge

Abasirikare b’Ubushinwa bategwa urushinge kugira ngo bagume bemye (Amafoto)