in , ,

Ntago bisanzwe: Abantu bari gusenga inyana yavutse ifite amaso 3 n’amazuru 3

Inka yavutse ifite amaso atatu mu buhinde yamaze kwitwa “Igitangaza cy’Imana” n’abaturajye ndetse bakaba baratangiye no kuyiramya nyuma yaho bivunzwe ko yaba ari ukuvuka kwa kabiri kw’Imana Yaba Hindu yitwa God Shiva.

Iyi nyana idasanzwe yavutse ifite irindi jisho ndetse n’amazuru ane ku mutwe wayo. Ugendeye kuby’abaturajye bo mugiturage cya Chhattisgarh mu buhinde mu karere ka Rajnandgaon, iyi nyana yavutse ifite amaso atatu ngo ni ukuvuka kwa kabiri kwa Viswanatha, Imana ifite umutwe urimbishijwe ijisho.

Bivugwa ko abaturajye benshi baterana bakaza kuramya no gusenga iyi nyana bavuga ko ari Imana yitwa Shiva yavutse bwa kabiri.

Iyi nyana yavutse tariki 14 Mutarama, nubwo yasanishijwe n’Imana yabo mu bwoko bwaba Hindu, ariko ushinzwe kwita ku matungo muraka gace yirinze kugira icyo atangaza no kubigereranya, ahubwo avugako bisanzwe Kandi bishobora guterwa n’uburyo igi ryiyi nyana ryakuze nabi munda ya nyina mbere yo kuvuka.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Nizzo wo muri Urban Boyz yabwiye abibaza niba yaba afite umukunzi

Imana ikora ibyayo: Umugore w’imyaka 51 yibarutse impanga nyuma y’imyaka 20 yarabuze urubyaro