in

Ntabwo namenyeshejwe icyo cyemezo! Amagambo ya Kimpembe agaruka ku kuba Mbappé yaramubirinduye ku mwanya wa visi kapiteni wa PSG

Kylian Mbappé ashobora kuba asigaye ariwe visi kapiteni wa PSG

Presnel Kimpembe umufaransa ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yatangaje ko PSG itamumenyesheje ko yasimbuwe ku mwanya wa visi kapiteni w’iyi kipe na Kylian Mbappé.

Ku wa mbere ubwo ikipe ya Paris Saint Germain yakinaga n’ikipe ya Pays de Cassel mu gikombe cy’igihugu bikarangira PSG muri uwo mukino utsonze ibutego birindwi ku busa harimo ibitego bitanu byatsinzwe na Klyian Mbappé wenyine.

Kylian Mbappé ashobora kuba asigaye ariwe visi kapiteni wa PSG

Muri uwo mukino icyatunguye abantu ni ukubona igitambaro cya kapiteni wa PSG cya mbawe na Mbappé kandi atariwe visi kapiteni w’iyi kipe. Ubundi ubusanzwe Umunya-Brazil Marquinhos ni we kapiteni wa PSG yaba adahari igitambaro kikambarwa na Presnel Kimpembe kuko ariwe visit kapiteni, ariko muri uwo mukino byarahindutse.

Ubutumwa bwa Kipempe agaruka ku kuba atakiri visi kapiteni wa Paris Saint Germain

Presnel Kimpembe yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram yandika ko ikipe ya Paris Saint Germain itamumenyesheje izo mpinduka. Kimpembe yanditse ati “Mu masaha ashize, numvise ndanasoma byinshi kuri njye.Ndashaka rero gusobanura ibintu kugirango nirinde gukomeza gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri njye.

Ntabwo namenyeshejwe iki cyemezo, ibi nibinyoma rwose …. Ibyo byavuzwe, nzahora nubaha ibyemezo by’ikipe. ”

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Top 20: Manchester United yisubije icyubahiro iyobora urutonde rw’amakipe ahenze cyane

Umurundi Ndayishimiye Youssouf Nyange yamaze gusinyira ikipe ikomeye mu Bufaransa