in

“Ntabwo dushaka gukotereza Kiyovu kugirango itagenda”. KNC yihenuye kuri Kiyovu Sport anatanga inama itangaje yafasha iyi kipe

Kakooze Nkuriza Charles uyoboye ikipe ya Gasogi United yahaye inama ikomeye ikipe ya Kiyovu Sport nyuma yo kuyihaniza ku munsi w’ejo hashize.

Ku cyumweru ejo hashize yakinnye n’ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino wari wakaniwe cyane n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sport uza kurangira Ikipe ya Gasogi United itsinze ibitego 3-1.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport mbere y’uyu mukino bwagaragaje imbamutiza zabo zirimo kwishongora cyane ku ikipe ya Gasogi United bayivugaho amagambo akomeye ariko iyi kipe ntiyigeze ibasubiza na rimwe guza umukino utangiye.

Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa Kiyovu Sport yahise atangaza ko ahagaritse umutoza Alain Andre Laundet usanzwe atoza iyi kipe bitewe n’uyu musaruro yagaragaje kuri uyu mukino nubwo benshi batumvikana nawe kuri iki kintu uyu muyobozi yatangaje.

KNC mu kiganiro akora buri munsi kuri Radio1 Rirarashe, yavuze amagambo arimo gushinyagurira cyane ikipe ya Kiyovu Sport avuga ko abakurikirana iyi kipe bakwiye kutayiborwa n’amarangamutima kuko ngo badashaka kubona Kiyovu bongera kuyikoteteza.

Yagize Ati” Mukomere ariko ntimuyoborwe n’amarangamutima, kuko iyo ushobora gukora ntibidakorwa kandi ntabwo dushaka gukotereza Kiyovu Sport kugirango itagenda.”

Kiyovu Sport yirangayeho cyane bitewe nuko iyo iza gutsinda yari bwisubize umwanya wa mbere kubera ko n’ikipe ya Rayon Sports yari yagaraguriwe mu karere ka Musanze itsindwa ibitego 2-0.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru w’imikino yikomye bikomeye umusifuzi wasifuriye Rayon Sports ikubitwa na Musanze FC

Anita Pendo noneho ibyo bamukoreye si ibyirwanda, bamugaragaje nta musatsi afite ahubwo afite ubwanwa nku bwa Rick Ross