in ,

Nta mutima mubi: Umuhanzi The Ben yeretse urukundo mugenzi we Bruce Melodie (Video)

Byakunze kujya bivugwa ko Bruce Melodie yaba adacana uwaka n’abahanzi The Ben ndetse na Meddy ahanini biturutse ku majwi yigeze kujya hanze, aho Melodie yavugaga ko abahanzi bakorera umuziki hanze yu Rwanda (Diaspora) ari abanebwe. Nyuma yaya majwi, abantu bakaba barahise bumva The Ben na Meddy cyane ko aribo bahagarariye abandi mugukundwa mu bahanzi bakorera umuziki hanze.

Ibi ariko Melodie yaje kubyigarama avugako nta rwango afitiye aba bahanzi ndetse ko abubaha. Ku ruhande rwa The Ben na Meddy bo bakaba ntakintu na kimwe bigeze bavuga kurizi nkuru.

Nyuma yaho umuhanzi Bruce Melodie ashyiriye hanze indirimbo ye nshyashya yitwa ‘Izina’, The Ben yagaragaye ari kuyiririmba ndetse ayishimiye cyane bigaragara ko yayikunze maze apostinga amashusho kuri Instagram ye.

Nyuma, Bruce Melodie akaba yaje gusangiza aya mashusho abamukurikira kuri Instagram maze ayakurikiza amagambo agirati “King Ben y’all’ ashaka kuvuga ati “murebe umwami Ben”.

Ibi bikaba bigaragara ko nta mutima mubi hagati yaba bahanzi bose ahubwo bashishikajwe no guteza imbere umuziki nyarwanda.

Wareba amashusho y’indirimbo nshyashya ya Medolie “Izina”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imana ikora ibyayo: Umugore w’imyaka 51 yibarutse impanga nyuma y’imyaka 20 yarabuze urubyaro

Ku nshuro ya mbere Ghana isezererewe mu matsinda ya AFCON yanditse amateka mabi