in

Nta miti yongera ibitsina by’abagabo yemewe kuzongera gucuruzwa mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse imiti ikoreshwa mukongerera abagabo igitsina nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge, ndetse abayifite bakayisubiza aho bayikuye.

Mu itangazo rya Rwanda FDA ryashyizwe hanze rivuga ko iyi miti yahagaritswe nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza iyi miti bagasanga itujuje ubuziranenge.

Imiti yaciwe ku isoko ry’u Rwanda ni Dawa ya Kupanua Uume ukoreshwa mu kongera ingano y’igitsina cy’umugabo na Ngetwa 3 wa garama 130 ikorerwa muri Tanzania.

Hahagaritswe kandi umuti wa Delay Spray for Men upima garama 10, ubamo Vitamin E ndetse ukanifashishwa n’abagabo bashaka kongera ingano y’ibitsina byabo.

Rwanda FDA yavuze ko uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora kwangiza abayikoresha, bati “Uretse kuba iyi miti itujuje ubuziranenge ishobora no kugira ingaruka ku bantu bayifashe. Ni muri urwo rwego ibikorwa bijyanye no kuyamamaza bigomba guhagarikwa.”

Abacuruza, abatunganya, abatumiza n’abadandaza iyi miti ikorwa mu bimera yakuwe ku isoko ry’u Rwanda basabwe guhagarika kuyigurisha ndetse iyo bari basigaranye bakayisubiza aho bayiguriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yababaje cyane Youseff wifuje kuyikinira

Umugore yatandukanye n’igipupe bari barashakanye nyuma y’ibyo iki gipupe gikoze bikamushengura umutima