in ,

Nta bugabo butisubiraho :umuhanzi Rick Ross afashe icyemezo cya kigabo benshi baratungurwa (reba hano)

Nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi Rick Ross atangaje ko adashobora kwemera gukorana n’abantu b’igitsina gore mu nzu itunganya umuziki abereye umuyobozi Rick Ross kuri ubu yafashe icyemezo cya kigabo kandi abisabira imbabazi avuga ko agiye gushaka abakobwa b’abaraperi bashoboye abasinyishe amasezerano.

Ni nyuma yo kotswa igitutu n’abantu batandukanye bitewe n’amagambo ye, yivugiye ubwo umukobwa w’umuraperi yazaga kumusaba ko yamusinyisha amasezerano mu nzu ye itunganya umuziki yitwa”Maybach Music Group(MMG)”.Rick Ross akaba yarimye uwo mukobwa igisubizo cyiza yitwaje ko iyo amwemerera byari kuzatuma amusambanya kandi atari byo ashyize imbere.Yagize ati:”sinashobora gusinyisha uyu mukobwa kuko byazarangira murongoye kandi nshyize imbere akazi kanjye n’umuziki wanjye, bityo rero nagende atazankoresha icyaha.”Kuri ubu ikinyamakuru Hotnewhiphop kikaba cyatangaje ko Rick Ross mu kiganiro yagiranye na radiyo yo muri Amerika yaje gusaba imbabazi ku bw’amagambo yavuze kuri uyu mukobwa, gusa akomeza avuga ko agiye guhindura ibitekerezo bye ndetse anashake abakobwa b’abaraperi bazi neza iby’umuziki ndetse batangire gukorana.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Ikipe ya Manchester United ihemukiwe bikomeye n’ikipe ya Chelsea mu buryo butunguranye

Reba hano ifoto Alexis Sanchez ashyize hanze igatera ubwoba bwinshi ikipe ya Arsenal bidasanzwe(yirebe hano)