in

NOHELI NZIZA! Muri Ethiopia uyu munsi bari mu birori byo kwizihiza noheli umunsi bizihiza tariki 7 /01 aho kuba 25/12

Mu gihugu cya Ethiopia ,ibirori bya Noheli bigeze aharyoshye , aho abantu batandukanye bagera kuri miliyoni 250 ku isi biganjemo abanya Ethiopia uyu munsi aribwo bizhije umunsi w’ivuka rya Yesu ,ubundi ubusanzwe wizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka ku isi yose.

Bigendanye na calendar ya Ethiopia yitwa Julian ikunze gukoreshwa mu idini ryaba Orthodox churches  babara ko ku itariki ya 7 Mutarama buri mwaka aribwo hizihizwa ivuka rya yesu ,umunsi ubundi muri Ethiopia bita Gonna cg Genna.

Abanya-Ethiopia bizihiza uyu munsi bambaye imyambaro gakondo yitwa  Netela ariko akenshi ikaba iba igomba kuba ifite ibara ry’umweru w’amata , ikindi ni uko uhereye ku itariki 25 Ugushyingo buri mwaka abakirisitu bo muri Ethiopia bagira iminsi 43 yo kwiyiriza kugera kuri uyu munsi wa Noheli.

Ariko nanone ,ngo kirazira kikaziririzwa kurya inyama cyangwa amagi igihe uri muri iyo minsi yo kwiyiriza izwi ku izina rya some Nebiyat  , ifata iminsi 43 ibageza kuri noheli ,aho basenga barangiza bagasangira.

Ikindi wamenya ni uko ubu muri Ethiopia bari mu mwaka wa 2014 kuri uyu munsi

Ethiopia bari mu birori byo kwizihiza Noheli
Ethiopia bari mu birori byo kwizihiza Noheli

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Kazungu Clever yagiriye inama Rayon Sports yo kwirukana Haringingo Francis, anahishura umutoza w’Umunyarwanda ukwiye kumusimbura

“Cristiano Ronaldo n’akataraza azakazana” Arabia Saudite yemeye guhindura itegeko nshinga kugira ngo Ronaldo n’umuryango we bishime