Connect with us

Imyidagaduro

Nizzo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa yihebeye

Published

on

Nshimiyimana Mohammed wamenyekanye nka Nizzo yasezeranye mu ibanga n’umukobwa yihebeye. Nkuko amakuru ava ku nshuti za hafi z’uyu musore agera kuri YEGOB abivuga uyu mukobwa wasezeranye na Nizzo biravugwa ko atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika. Nizzo n’inshuti ze za hafi bagerageje kugira ibanga aya makuru yo gusezerana kwe gusa biranga biramenyekana. Nizzo niwe musore wari usigaye ari ingaragu mu itsinda rya Urban Boys uyu musore abarizwamo dore ko Mugenzi we Humble Jizzo yakoze ubukwe umwaka ushize. Nizzo yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa benshi gusa kuri ubu yagashe icyemezo ahitamo uwo bazabana akaramata. YEGOB turacyabashakira amafoto tuzayabagezaho mu nkuru yacu itaha.

Nizzo

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: