Nizzo (Urban Boyz) mbere yo kwitabira Guma Guma yabanje gukuramo imyenda

Nizzo Muhammed umwe  mu bagize itsinda rya Urban Boyz .n’umwe mu bahanzi nyarwanda bashyira ibintu kuri instagram bamwe bakabyibazaho byinshi nyuma y’amafoto amugaragaza aterura umukobwa ndetse babyinana byacitse na nyuma y’ifoto yo mu bwiherero aherutse gushyira kuri instagram igaragaza murumuna we avuga ko  ariwe uzamusimbura ,nawe yikuyemo ishati maze arifotora shyira kuri Instagram mbere yuko bataramira abatuye i Rubavu uyu munsi.

Nizzo ntasoni z’uko abasaga ibihumbi 24 bamubona mu mayunguyungu no hasi yayo ,ifoto imugaragaza yambuye hejuru ndetse bisa naho no hasi ntacyo yari yashyizemo yayiteruye ashyira kuri Instagram ndetse mu minota mike abantu 50 bari bamaze kuyikunda.

 

ggn

 

Ibi bisa cyane no kwigana umuhanzi nka The Game ,Justin Bieber cyangwa Rich Homie  kuko aribo batangiye bagaragaza igice cyo hejuru bambaye ubusa ariko bakirinda kugaragaza icyo hasi  biza kurangira ni cyo hasi bakigaragaje bambaye imyenda y’imbere  wenda nawe niho bizarangirira.

tmllp
Uwo ni murumuna wa Nizzo yifuza ko azamusimbura ngo agakora ibyo atakoze
ungg
Nizzo abyinisha umukobwa byacitse
The Game afatwa nk’umwe mu batangije kwiyereka rubanda bambuye mu byamamare

Comment