in

Niyo Bosco ari mu bihe bikomeye by’ubuzima

Uyu muhanzi abinyujije kuri Instagram yatangaje ko amaze igihe arwana n’umutima we , afite ubwoba bw’ahazaza, ndetse ababajwe no kugaburira abandi mu gihe inzara iri kumuzonga.

Muri ubu butumwa buterura Bosco yavuze ko ahangayikishijwe n’umuntu ari kuba we kandi ko yifuza ko ibyo abantu bita intsinzi yagezeho babyibagirwa ahubwo agaharanira gushaka icyubahiro cye ntawe yishingikirijeho.

Niyo asoza yavuze ko atifuje kugira uwo atunga intoki ahubwo ko uwo bireba akwiye kumenya ko umurava we uri gukendera arenzaho gusaba abantu gukomeza kumusengera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa APR FC akomeje guhezwa mu bihano mu gihe abandi bane bahawe imbabazi

Rwanda: umugore yasebejwe na telefoni yibye igasonera mu myanya y’ibanga