in

Ninjye wongeyeho ibiro, ntabwo ariwowe, Zari yibasiye abanzi be.

Mama  w’abana ba Diamond Platnumz Zari Hassan yiyamye abamunenga  ko yabyibushye ,nyuma yo kwerekana ko amaze kwiyongera ibiro cyane.

Kuri ubu Zari Hassan ari muri Tanzaniya aho yazanye n’abana be babiri, Tiffah na Nillan, gusura se ubabyara Diamond.

Yagize ati “Ninjye urimo kwiyongera ibiro, nushaka urware umutwe?”.

Igisubizo cye kije nyuma yiminsi mike amafoto na videwo bigaragaye kuri  instagram ameze nk’ubyibushye bidasanzwe , maze abakunzi be bemeza ko yabyibushye cyane.

Mama wa Diamond akibona Zari bwa mbere, yagize ati: “Kandi ndabona warabyibushye cyane.”

Zari yasobanuye ko yiyongereho ikilo nyuma yo kuba mu nzu muri gahunda ya guma murugo yo  muri Afrika yepfo.

Ati: “Numvise bamwe mu bagore bafite ibiro 5 bavuga ko mbyibushye. Tumaze amezi atanu dufunzwe , kandi ntitwashoboraga kujya ahantu hose cyangwa gukora ikintu na kimwe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Britney Spears ashyiditse na se mu nkiko

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma , 11 bashobora kubanzamu kibuga