in

“nihanganishije Real …, Nzaba ndi umufana wayo mukuru kuri final..” .amagambo yafashe nko kwishongora kwa Mbappé.

Nyuma y’uko Kylian Mbappé atagiye muri Real Madrid ahubwo agafata umwanzuro wo kuguma muri Paris Saint-Germain ku masezerano yongeye y’imyaka itatu, yagize icyo atangaza kuri ibi ndetse agira icyo yisabira.

Nyuma y’uko asinye amasezerano mashya yari atari yavuga ikintu nakimwe ku byerekeye, kuba ataragiye muri Real Madrid kandi yaramushatse nk’ikipe ikomeye ku isi, gusa yashize agira icyo abitangazaho.

Yatangiye ashimira icyizere yari yagiriwe na Real Madrid kuba yaranamutekerejeho, yagize ati:” ndifuzagushimira Real Madrid ndetse na perezida Florentino Perez ndetse ndumva ko nabatengushye bikomeye.”

” Nukuri ndumva ukuntu byari akataraboneka kuba umuntu yashakwa n’ikipe nka Real Madrid ikipe ikomeye kuruhando mpuzamahanga.”

Ageze kuri final ya champions league izaba kuri 28, Gicurasi, ntiyegeze arya iminwa ahubwo yagaragaje uruhande azaba ariho, Mbappé yagize ati:” nzaba ndi umufana wa Real Madrid wa mbere kuri final ya champions league hano mu bufaransa.”

Yasoze agenera ubutumwa abafana ba PSG yagize ati:” nemerako hano muri PSG nzagera kuri byinshi, kuko, ni ikipe ikora ibishoboka byose kugirango ibone insinzi ndetse dufatanije tuzagera kuri byinshi, nanizeye ko inzozi zange zizagerwaho ndi hano mu bufaransa.”

Aya magambo bamwe bayafashe nko kwishongora gukomeye abandi bayafata nko kuba yabwije abantu ukuri ndetse yagragaje umutima mwiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore nubona ibi ku mukunzi wawe, mukatire hakiri kare

Umuforomo w’imyaka 27 nyuma y’uko umwana yitagaho apfuye, yagize igicibwa.