in

N’ibyishimo byinshi muri Rayon sports nyuma yo kugarura umukinnyi rurangiranwa wari ukumbuwe n’abafana benshi

Ikipe ya Rayon Sports yagaruye umukinnyi rurangiranwa wari ukumbuwe n’abafana b’iyi kipe Mbirizi Eric.

Hashize igihe kigera ku kwezi Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati avubitse, ikintu cyababaje abakunzi benshi b’ikipe ya Rayon Sports bibaza umuntu uzajya ubafasha nkuko uyu musore yabikoraga mu kibuga hagati.

Nyuma yo kuvunika k’uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, ntawatinya kuvugwako umusaruro wa Rayon Sports wahise utangira kubarurwa ku ntoki, mu mikino yakinnye yatsinzwe na Kiyovu Sport, inganya na Mukura Victory Sport, itsinda AS Kigali ndetse itsindwa na Musanze FC bivuze ko yatsinzwe 2 inganya umwe itsinda 1.

Mbirizi Eric amaze iminsi akora imyitozo wenyine bitewe nuko Atari yarakize neza ku buryo yakongera gukinana n’abandi bakinnyi, ariko ubu ubwo ikipe ya Rayon Sports irasubukura imyitozo nawe araba ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi nkuko bisanzwe. Amakuru ahari aravuga ko ubu ameze neza cyane.

Uyu murindi yitezweho myinshi mu mukino ikipe ya Rayon Sports irakurikizaho muri iyi wikendi ubwo baraba bakina n’ikipe ya Bugesera FC nayo iheruka gutsindwa umukino n’ikipe ya Sunrise FC.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: ingurube yariye umwana kugeza ashizemo umwuka

Aka ni agashya:dore zimwe mu ndege ziri kwereka abagenzi bazo imikino y’igikombe cy’isi Live mu ndege