Inkuru rusange
Niba wibonaho ibi bimenyetso irukira kwa muganga kuko indarwa y’impyiko ikuri hafi!

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’impyiko ni: kwihagarika inkari nkeya cyangwa ukazibura, kwihagarika amaraso, kubyimba umubiri wose, kugabanuka k’umuvuduko w’amaraso, kugabanuka kw’imyunyu ngugu mu maraso, kuribwa ahagana inyuma mu mugongo cyangwa mu maguru no kugira isesemi ishobora gutuma uruka.
Hari ibintu byinshi bitera impyiko ,bitatu byingenzi muribyo Topsante yarabiduhishuriye:
Topsante ivuga  ko muri byo harimo ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho ubwazo, izifata umubiri nyuma zikazafata n’imyiko (pre-renal), ibituruka ku mpyiko ubwazo (renal) n’ibiza nyuma y’uko impyiko zifatwa (post-renal).
Ibishobora gutera indwara z’impyiko bitaziturutseho
Mu bintu bishobora gutera indwara z’impyiko ariko bidaturutse ku mpyiko ubwazo,harimo indwara zibasira umubiri zigatera kugabanuka kw’amaraso, nko kuruka cyane, kunanirwa k’umutima, gucibwamo (diarrhee) diyabete no gutakaza amaraso menshi nko mu bihe by’impanuka.
Uko kugabanuka kw’amaraso bituma ajya mu mpyiko agabanuka ntizibashe kuyungurura neza imyanda yo mu maraso hanyuma bikazitera uburwayi.
Ibituruka mu mpyiko ubwazo
Mu ndwara z’impyiko ziterwa na zo ubwazo, harimo indwara ya kanseri n’indwara ziterwa n’ubwirinzi bw’umubiri ubwawo (maladie auto-immune).
Umuntu ufite ubwo burwayi, umubiri we ukora abasirikare barwanya ibice by’umubiri noneho bigatera ibyo bice kwangirika cyangwa gukora nabi kandi mu bice by’umubiri impyiko na zo zirimo.
Ibibazo biza nyuma y’impyiko
D impyiko ubwazo iyo zirwaye akenshi inkari zidasohoka ngo zijye hanze, uko kugumamo bikaba bitera ubundi burwayi bwazo ndetse n’ubw’ibindi bice byo hanze yazo ariko bifatwa nk’inzira y’inkari.
Mu bishobora gutuma ibyo bice bidakora neza harimo kanseri zibasira uruhago rw’inkari, kanseri y’ubugabo (prostate), indwara nk’igituntu, rubagimpande, n’ubwandu butandukanye bushobora gufunga inzira y’inkari.
niyo mpamvu  dushishikariza abantu bose kwisuzumisha indwara z’impyiko cyane abafite uburwayi bwabakururira ibyago byo kurwara impyiko) bwavuzwe hejuru.
-
Hanze20 hours ago
Rihanna yagaragaye mu mwambaro ukojeje isoni arimo kwishimira irahira rya Perezida Joe Biden
-
Ubuzima23 hours ago
Dore impinduka zaba ku mubiri wawe uramutse uriye umuneke ukarenzaho ikirahuri kimwe cy’amazi mu gitondo.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Impamvu Mwiseneza Josiane adakora ubukwe yamenyekanye
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagiriye inama abakobwa bakunda abasore bameze nka The Ben nyamara bo batameze nka Pamella
-
Imyidagaduro16 hours ago
Dore ubutumwa wa munyamakuru wa RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma yagenewe n’abafana be
-
imikino18 hours ago
Sadate yakijweho umuriro asabwa gutanga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yemereye abakinnyi b’Amavubi
-
Inkuru rusange10 hours ago
Mama wa Christopher yitabye Imana
-
inyigisho12 hours ago
Ukuyemo amafaranga, reba ibindi bintu abakobwa babanza kureba ku basore mbere yo kubemerera urukundo.
Murakoze Kubwo Kutugezaho Ibijyanye Nubuzima