Connect with us

inyigisho

Niba warabuze ugukunda, ngibi ibyo wakora bikagufasha gukundwa

Published

on

Advertisements

Usanga umuntu akubwira ati jyewe sinzi icyo abantu banziza nta n’umwe unkunda,undi ati ndabizi jyewe bose baranzira. Ukibaza niba koko habaho umuntu waremewe kwangwa cyangwa se niba ari imico ye ituma abandi bamuzira. Ku rundi ruhande nanone ugasanga hari umuntu abantu bose bisanzuraho, abana, abakecuru, urungano mbese ugasanga ni inshuti ya bose. Bamwe bati ubanza ari ibyo yisize abandi bati ni amaraso akundwa. Nyamara kandi burya gukundwa ni ikintu giharanirwa, nawe ubishatse wabigeraho.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe icyo wakora kugirango nawe ugire inshuti nyinshi ndetse unagumane izo usanzwe ufite.

Ibyo wakora bikagufasha gukundwa 

  1. Girira abandi uko wifuza kugirirwa

Ibi ni ibintu ushobora kwibwira ko byoroshye nyamara burya birasaba byinshi kugira ubigereho. Ese wakemera gutukwa? Niba ari oya, nawe wituka abandi. Mbere yo kugira icyo ukorera abandi cyaba icyo wita cyiza cyangwa kibi,banza wibaze uti ari jye babikoreye nabyakira gute? Niba usanze utabyakira neza, ubizibukire kuko ni kimwe mu bigukuraho inshuti. Nufata abandi uko wifuza ko bagufata uretse no gukundwa uzanubahwa.

  1. Fasha abandi

Gufasha ntabwo bisaba kugira ubutunzi bwinshi cyangwa se imbaraga z’indengakamere. Ubufasha bwa mbere ni umutima w’impuhwe, gutega amatwi ufite ikibazo no gutabara abagutabaje.

Gufasha abandi bituma bagukunda

Ukugishije inama mutege amatwi umuhe inama nyayo koko. Irinde inarijye, ahubwo wishyire mu mwanya w’abandi. Ibyo bazabizirikana kandi bazabigukundira

  1. Gira ubusabane

Iki benshi gisigaye kibananira muri iyi si y’iterambere. Ugasanga asuye umuntu ariko yibereye kuri whatsapp kugeza atashye, agiye mu modoka avuyemo n’uwo bicaranye atamushuhuje. Ibi n’ibindi nka byo ntabwo bikongerera inshuti ahubwo birazigabanya. Gerageza aho ugeze uhungukire izindi nshuti, iza kera uzigarure, kandi wongere ubusabane n’abo muganira. No kuri za mbuga nkoranyambaga ushobora kuhungukira inshuti kandi zakugirira akamaro. Ahubwo  zirikana ibyo ubavugisha n’uburyo ubavugishamo.

Gerageza kongera ubusabane hagati yawe n’abandi
  1. Tega amatwi abandi

Uko abantu bagukunda, bakwizera niko bazagusanga bagukeneyeho inama n’ubufasha. Ibi niba bibayeho gerageza ubahe umwanya wawe ubatege amatwi.

Ukugannye mutege amatwi

Wivuga ko udafite umwanya cyangwa bitakureba. Batege amatwi witonze, noneho ubaganirije unabagire inama. Ibi bizakongerera inshuti nyinshi kandi zikugirire icyizere.

  1. Shima unashimire abandi

Niba iyo umwana wawe yatsinze mu ishuri umubwira uti uri akagabo kuki utabwira uwo mukorana ko yambaye neza? Kuki utabwira uwo mwicaranye muri bisi ko yisize verini nziza? Aka kantu gato wowe ukoze kazatuma uwo ugakoreye akubonamo umutima w’urukundo n’ubugwaneza kandi bizaba urufunguzo rw’ubusabane n’ibiganiro hagati yanyu.

  1. Kunda abandi

Mbere yo gukundwa banza nawe ukunde abandi. Ntutegereze ko uwo udakunda we ashobora kugukunda nanabikora azaba afunguye amarembo nawe usabwa kwinjira. Urukundo ni igikorwa ngirana si igikorwa ngirira niyo mpamvu usabwa gukunda niba ushaka gukundwa.

Kunda nawe uzakundwa
  1. Gerageza kwerekana uruhande rwiza

Nibyo koko nta wabaho ari umutagatifu kuri byose, nta nubwo umunsi wose ushobora kukugendekera uko wabyifuzaga. Ariko kandi si ngombwa kwereka buri wese ukubonye ko wababaye, niba warakaye wibigaragariza n’abo utarakariye kuko ni inzirakarengane. Niba uvuye mu kazi umukoresha yagutesheje umutwe wigera mu rugo ngo abo mubana babigenderemo cyangwa abo muhuye bose.

  1. Ba wowe nyawe

Nta n’umwe wishimira umuntu wishushanya. Wikihinduranya kugirango ube uko runaka ashaka kandi wikigira umuntu ushimisha abandi. Ba uwo uriwe kandi buri wese umufate uko ari unamuhe agaciro. Nugumana ubumuntu bwawe abantu bazabimenya babimenyere kandi bazabigukundira. Kwigira nk’uruvu si ibyawe bifite abo bireba bareke bajye bihinduranya kuko barabihemberwa ni akazi basabye ariko wowe ba uwo uri we.

  1. Banza wikunde

Nikobimeze ntiwakunda abandi wowe utikunda. Ntiwakubaha wowe utiyubaha. Buri munsi isuzume urebe ibyiza bikuranga n’ibibi wiyiziho cyangwa wabwiwe n’abandinuko ugerageze ubikosore. Nkuko twabivuze nta mutagatifu kuri buri kimwe gusa uko uzarushaho kwikunda bizagufasha no kwiyakira kuri bimwe bibi utarabasha gukosora.

Gukundwa ni byiza waba ukundwa n’abo ubana nabo, abo mukorana, abo mwigana, urungano cyangwa abo uruta n’abakuruta. Yaba umukoresha wawe, umuyobozi wawe se kugirango wikururireho urukundo rwabo gerageza ibi tuvuze unongereho kunoza inshingano zawe za buri munsi, nta kabuza nawe uzaba muri babandi bavuga ko bafite imiti ituma bakundwa.

SRC: UMUTIHEALTH

Advertisements
Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

inyigisho

Ubushakashatsi: Sobanukirwa ibanga ryakugeza ku bukire wifuza

Published

on

Advertisements

Hari ubwo waba uri umwe mu bibaza ko ubukire cyangwa ubukene byaba ari impano y’Imana,bimwe bita (destin mu gifaransa).Umwanditsi ukomeye cyane w’umunyamerika arabibeshyuza.

Nyuma y’imyaka irenga makumyabiri yamaze abikoraho ubushakashatsi. Umwanditsi w’umunyamerika Napoleon Hill wavutse mu mwaka wa 1883,akavukira mu misozi miremire yahitwa Virginie (USA),yabaye umunyamakuru w’icyamamare mu gihugu cye ,kugeza ubwo umuherwe w’aho muri Amerika witwa Robert L.Taylor, amusabye kumukorera mu kinyamakuru cye “Bob Taylor’s Magazine.”

 

Umwanditsi Napoleon Hill

Nibwo rero amushinze akazi ko kugenda abonana n’ibihangange byose byo muri Amerika abibaza ukuntu byagiye bigera ku bukire.

Akazi yaragatangiye ndetse abenshi mu basomyi barabyishimira. Muri ako kazi yaje kugera ku muherwe witwa Andrew Carnegie, amwungura inama y’uburyo bw’imikorere ati: “Ibyo uri gukora byo kuganiriza umuntu umwe umwe ubundi ukandika uri kubikora nabi; ngiye kuguha akazi kazamare imyaka makumyabiri. Ugende ushake byabihangange bya kabuhariwe mu bukungu,birimo nka ba Ford, Wrigler, Wanamaker, Eastman, Rockfeller, Edison n’abandi benshi nkabo ndetse ushyiremo n’aba Perezida nka batatu ba Leta Zunze ubumwe za Amerika maze ugeze muri 500.”

Umugabo atangira ubwo, ariko noneho atagamije kubaza ngo yandike mu kinyamakuru ahubwo ari ukugira ngo akuremo isomo rusange ku buryo yazabyandikamo igitabo kikagirira Isi yose akamaro, nkuko yari yabigiriwemo inama na Andrew Carnegie.

Hill arakora,hashize imyaka 25 yasohoye igitabo gikubiyemo ibanga ry’ubukire yise “Think and Grow Rich” mu cyongereza cyangwa “Réfléchissez et devenez riche” mu rurimi rw’igifaransa .

Nkimara gusoma icyo gitabo cyamamaye kigahindurwa mu ndimi zitandukanye zisanga 40 hagamijwe ko ibikubiyemo bigera kuri benshi, nasanze byaba byiza gusangiza abandi iby’iki gitabo, ibyo uyu mwanditsi avuga ko umuntu abishatse ashobora gukira.

Simbivuga mbihamya wenda ngo ugire ngo nabigezeho, ariko reka mbigereranye n’urugamba; mugenda muri benshi bamwe bakazatahukana umuhigo, naho abandi bakarugwaho.

Ariko mbanze nkwibireho akabanga, ntugire ngo ni ukwicara bikizana reka da… Biragusaba kubira icyuya cyakindi cyirukana inyatsi n’imyaku,bikagusaba kwihangana, kwemera gusonza no kwirinda guteshuka ku mugambi wafashe. Ukaba aka kandi kiziritse k’umuhoro gashirwa kawuciye.

Si umugani ndetse nta n’ubwo ari igitekerezo ibyo iki gitabo kivuga byabayeho kandi byemezwa n’abakize bakurikije inzira zerekanwa muri cyo.

Bimwe mu bibazo wibaza uzabisanga muri iki gitabo

Ni iki gituma umuntu ibyo akoze bimuhira,akabona amafaranga, umutungo we ukiyongera ukabona afite umunezero kandi abandi ubona barabuze naho bahera ngo batangire?

Ni iki gituma bamwe babona ibisubizo by’ibibazo byabo, bakamenya inzira nyayo ikwiye ngo bivane mu ngorane izi n’izi mu gihe abandi babuze uko bifata?

Aha niho hari ibanga Andrew Carnegie yahishuriye Napoleon Hill, amwigisha uburyo iryo banga rikoreshwa n’icyo yakora kugira ngo agere kubyo abandi bagezeho no kugira ngo abumbire hamwe ibyo bitekerezo maze abishyire mu gitabo cyazagirira rubanda akamaro.

Ibanga ry’ubukire rivugwa muri iki gitabo“Think and Grow Rich” nkuko umwanditsi abivuga abo rifasha kurusha abandi ni abahuye n’ibibazo mu buzima bwabo,uwahuye n’ikintu cy’urucantege mu buzima. Muri make hari ingorane wagize zigatuma utagera kucyo washakaga kugeraho, bizagutera imbaraga zo gukora cyane noneho ngo utazongera gutsindwa.

Niba witeguye kwakira iryo banga wamaze kugera ku icya kabiri cy’uwo mukino dore ko burya gukira nabyo ari umukino nk’iyindi kandi ukaba umukino uryoha cyane,igihe ni kigera uzanyunguta ku buryohe bwawo.

Ingufu z’ibitekerezo byawe arizo zizakugeza kuri ubwo buryohe bw’ubuzima, aribwo bukire.Uzirikane ko ubukungu bwose, umukiro wose, byose bituruka ku bitekerezo, ahasigaye ufate wa mugambi wa kigabo ugira uti: “Icyo nshaka ngomba kukigeraho byanze bikunze.”

SOURCE: IGIHE.COM

Advertisements
Komeza usome

inyigisho

Hatanzwe Inama zihuza gukora Imibonano Mpuzabitsina no kwirinda COVID-19.

Published

on

Advertisements

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mubintu byagaraye ko bishobora kwanduza mu buryo bwihuse icyorezo cya Corona Virus (COVID-19) ndetse kandi  ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe abantu bari kuguma igihe kinini mungo zabo ikigero cyikorwa ry’imibonano mpuzabitsina cyiyongera cyane .

nkuko tubikesha ikinyamakuru cyitwa igihe.com  gikorera hano mu Rwanda muri canada abaturage bagiriwe inama z’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina ndetse bagakomeza no kwirinda covid-19,

Ni ubuyobozi bw’intaraya British Colombia ho muri Canada bwasabye abaturage guhindura uburyo bakora imibonano mpuzabitsina bagakora mu buryo bagabanya ibyago byo kuba bakwanduriramo covid-19 nkicyorezo gihangayikishije isi yose ndetse kandi cyahinduye byinshi kuminbereho isanzwe y’abaturage b’isi yose muri rusange.

ikigo gishinzwe kurwanya iyi ndwara kibinyujije kurubuga rwacyo rwa internet B.C Center for Desease Control yasabye abaturage ko  umuntu akwiye kugira mugenzi we umwe rukumbi bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa se bake cyane, kuko byagabanya ibyago byo kwandura COVID-19 ayizaniwe n’uwo baryamanye.

kirashishikariza abaturage kandi ko Mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina  babanza gukaraba neza umubiri wose n’amazi n’isabune.ndets ekandi mbere yo gukomeza igikorwa babonye umwe arwaye ibyiza atri ukubihagarika.

cyakomeje kandi kibabwira kwambara ikintu kirinda mu isura cyangwa agapfukamunwa.kuko guhumeka cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma haboneka amatembabuzi yakwirakwiza COVID-19.

cyongeye kandi kibagira inama ko abantu bakorana imibonano mpuzabitsina  bagirwa inama yo guhana intera bityo amasura ntiyegerane, bakifashisha ikintu kibatandukanya nk’urukuta rubajya hagati, rufite umwenge utuma ibitsina bihura, ibizwi nka glory holes.

Gusomana cyane kandi kuburyo abantu babiri baherekanya amatembabuzi yo mu kanwa byaba byiza byirinzwe kuko biri mubintu byanduza Covid-19 mu buryo bwihuse ndetse kandi ngo bagahora bazirikana gukoresha agakingirizo.

Imibonano mpuzabitsina yanduza Covid-19 cyane

SRC : www.igihe.com

 

Advertisements
Komeza usome

Imyidagaduro

Sobanukirwa Onlyfans; urubuga rukomeje gutuma abanyarwandakazi biyambika ubusa ku karubanda

Published

on

Advertisements

Hashize ibyumweru bisaga bibiri umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariwe Supersexy atangajeko agiye gukora account ku rubuga Onlyfans aho azajya ashyiraho video zagenewe abantu bakuru (Nukuvuga barengeje imyaka 18).

Ku munsi wa mbere ajya kuri uru rubuga akaba yaratangajeko yinjije amafaranga asaga miliyonu 2 z’amanyarwanda (2000$) mu gihe cy’amasaha 8 gusa yari amaze atangiye gukoresha Onlyfans, Abantu bakaba barahise bumva ari amafaranga menshi kandi yinjije mu gihe gito mbese bumvako agiye kwibera umukire.

Uyu munsi tukaba tugiye kureba ukuri ku mikorere ya Onlyfans ndetse tumenye niba koko ishobora gukiza umuntu.

Uburuga rwa Onlyfans rwatangijwe mu mwaka wa 2016 mu gihugu cy’ubwongereza gusa umuntu wese ahoy aba ari hose ku isi akaba ashobora kuba yarukoresha. Gahunda ya Onlyfans akaba ari kuba umuhuza hagati y’abakora video ndetse n’abakeneye kuzireba, aho abashaka kureba video babanza kwishyura amafaranga ku kwezi nka abonnement (subscription fees) noneho bakaba babasha kureba video z’umuntu runaka bahisemo bitewe nayo bishyuye.

Mbese ni nkuko kugirango ufungure video zo kuri youtube channel runaka wajya uba warabanje kwishyura amafaranga noneho ayo mafaranga agahabwa nyiri gukora iyo video warebye. Ayo mafaranga yo kwiyandikisha akaba abarirwa hagati ya 5000 FRw na 50000Frw kandi ubwo niba uyishyuye ngo urebe video z’umuntu umwe nujya gushaka kureba iz’uwundi muntu uragomba naho kwishyura ayandi.

Urubuga rwa Onlyfans rukaba ari rumwe mu bintu byungukiye bikomeye mu kibazo cya coronavirus kuko nkuko byatangajwe n’umuyobozi warwo mu kwezi kwa gatanu buri munsi hiyongeraho abantu bagera ku bihumbi 200 bo kureba amavideo ndetse hakiyongeraho abagera ku bihumbi birindwi bakora video.

Kuri ubu uru rubuga rukaba rufite aba subscribes (abajyaho kureba video) bagera kuri miliyoni 24 ndetse naba kora video bageze ku bihumbi 450. Muri abo miliyoni 24, 95% ni abagabo cyangwa se abasore naho muri abo bakora video bagera ku buhimbi 450 bo 95% ni abagore cyangwa se abakobwa byumvikana ko ahanini ni abakobwa bakora video zikaza kurebwa n’abahungu.

Ese koko Onlyfans ishobora gukiza umuntu?

Yego rwose Onlyfans hari abantu imaze gukiza benshi, urugero twafata akaba ari nk’uyu mukobwa witwa Dannii Harwood wakoreye akayabo ka miliyoni y’amadolari nukuvuga hafi miliyari y’amanayrwanda mu gihe cy’amezi 18 gusa nukuvuga umwaka n’igice.

Hari n’uyu mwana w’imyaka 23 y’amavuko witwa Kaya Corbridge watangajeko yinjiza ibihumbi 30 by’amadolari bukwezi ndeta akaba yariguriye inzu ya miliyoni zirenga 120 z’amanyarwanda.

Abandi bantu batandukanye bakaba baragiye batanga ubuhamya ko nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera CoronaVirus bahisemo gutangira gukora video n’amafoto byo gushyira kuri Onlyfans aho bakorera hagati ya 3000$ na 6000$ buri kwezi ndetse benshi muribo ntibateganya gusubira gukora akazi gasanzwe bari basanzwe bakora.

Ibibi bya Onlyfans

Nubwo bwose Onlyfans isa nkaho ari uburyo bworoshye bwo kwinjiza amafaranga hari ingaruka igira ku bayikoresha. Nkuko bitangazwa numwe mu bagore bayikoresha ngo abantu benshi batangira kugufata nk’indaya bakajya bagusaba gukora ibintu bitara byiza nabusa ikindi kandi no mu buzima busanzwe hari aboo mushobora guhura barakubonye kuri uru rubuga nabo bakagusuzugura cyane bagufata nk’indaya.

 

N.B: hari nizindi website zikora nka Onlyfans, gusa kugeza ubu Onlyfans niyo imaze kwamamara cyane kurusha izindi ku isi

Advertisements
Komeza usome

Amateka

AMATEKA Y’ ISANZURE AGERERANYIJWE N UMWAKA UMWE

Published

on

Advertisements

Iyo bavuze Isanzure niki wumva? Ese utekereza ko twaba turi twenyine mw isanzure? Reka tuvuge nkuko umwana avuka agakura agasaza agapfa niko no mw isanzure bimera. Inyenyeri ziravuka hakabaho igihe zimara nubwo utakigereranya n abantu kuko zo zibaho imyaka amamiriyaridi nyinshi zigaragiwe n imibumbe itagira ingano. Bitekerezwako mu isanzure hari miriyaridi n amamiriyaridi y inyenyeri. Reka tubibare uku, isi yacu n indi mibumbe ngenzi yayo igaragira izuba nyamara izuba ntiriri ryonyine amatsinda y izuba yibumbiye hamwe yitwa Galaxy, galaxy yacu izwi kw izina rya Milky Way ifite miriyari magana atatu izo nazo nizo bagereranya. Mw isanzure hari amamiriyaridi ni ukuvuga ngo hari galaxies zirenga 1X10^12 kandi ibi nibyo bita Unfolded Universe cgwa isanzure ibyuma by abantu bibasha kureba.hakaba hari n indi tutabasha kureba igizwe nibyitwa Dark matter ari nabyo byiganje.

Uyu munsi reka tuvuge uko ibi byose byavutse cyangwa byatangiye. Abahanga bemeza ko isanzure rimazze imyaka isaga miriyari 13.8 abandi bakavuga miriyari 14.6 . Uyu munsi turavuga kuri Big Bang Theory yazanywe bwa mbere n umupadiri w umubirigi witwa Georges Lemaitre mu mwaka wa 1920 aho yavugaga ko Isanzure ryakomotse kw iturika ridasanzwe rya aka primordial atom ugenekereje mu kinyarwanda bivuga atom yabayeho kera. Kugira ngo twumve amateka y ikiremwa muntu muri iri sanzure nuko yajeho afite amasegonda make mu igereranywa turamutse dufashe ko kuva habaho iryo turika twabigira nka karendari y umwaka igizwe n amezi 12 mu masegonda bikaba amasegonda 1 Umwaka = 365.2425 iminsi = (365.2425 iminsi) × (24 amasaha/munsi) × (3600 amasegonda/isaha) = amasegonda 31 556 952.

 

Nkuko tubisoma mu gitabo cyitwa “Ways of the World a brief Global History” edition yacyo ya kabiri yanditswe na Robert W. Strayer, abahanga bagerageza kumvisha abantu uko ibihe byahanye ibindi kugira ngo tubeho kuva ku iturika rihambaye ryabayeho imyaka miriyaridi 14.6 ishize, nuku babishyize ngo babinganishe n umwaka ugizwe n amezi cumi n abiri n iminsi bagana atatu na mirongo itandatu n itanu. Duhereye muri Mutarama tariki ya mbere kugeza mu Kuboza.

Reka tubirebere muri ubu buryo:

Aho amateka yikiswe Industrial revolution imaze imyaka hafi magana atatu ibayeyo, aha hashize ibinyacumi by’ amasegonda atandatu ibayeho ndetse n ubwigenge bw igihugu cy igihugu cy igihangange cya Amerika nacyo ni mu minota ya nyuma y umwaka.

Nubwo abantu ari twe biremwa byigaruriye ndetse biantegeka ibindi byose mw isi, biratangaje ukuntu ari natwe twabayeho igihe gito ugereranyije n ibindi biremwa byatubanjirije atari uko tubirusha amaboko cyangwa ikindi uretse kumenya guhererekanya amakuru mu buryo bwihuse kuva ku basekuruza bacu kugera kubadukomokaho. Kuguhera ku nyubako z ibyatsi no gutura mu masenga kukugeza aho twubaka imitamenwa n imiturirwa.

 

Mwakoze kubana natwe hari icyo wifuza ko twazaganiraho wabyandika muri comments!

AMAHORO YA NYAGASANI ABANE NAMWE!!!!

Advertisements
Komeza usome

inyigisho

Niba wajyaga wifuza kunanuka bikanga, ngiki igisubizo

Published

on

Advertisements

Umuntu bemeza ko afite umubyibuho udasanzwe iyo ibipimo bya BMI (Body Mass Index) birenze 25, muri make bafite ibyago byinshi biterwa no kugira umubyibuho ukabije nk’indwara zinyuranye z’umutima, diyabete, kubura urubyaro ku bagore, kunanirwa gutera akabariro ku bagabo, n’ibindi binyuranye.

Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ibyo wakora kugira ngo ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho,ndetse n’ibyo wakoresha kugira ngo ubigereho.
Dore ibintu wakora ugatakaza ibiro mu buryo bwiza.

1. Gerageza gusezera isukari n’ibyo irimo byose

Niba ushaka gutakaza ibiro, no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri wowe, kimwe na ya mitobe tugura ikoze. Ibi tuvuze biri mu bintu bya mbere bituma ubyibuha niyo mpamvu kubyirinda bizagufasha kugabanya ibiro. Mu mwanya wabyo warya imbuto, ukanywa imitobe wikoreye itarimo isukari, cyangwa ugakoresha ubuki.

2. Jya unywa amazi byibura iminota 30 mbere yo kurya

Ubushakashatsi bumwe bwakozwe bwagaragaje ko kunywa amazi iminota 30 mbere yo kurya bigufasha kugabanya ibiro ku kigero cya 44% mu gihe cy’amezi 3 gusa. Impamvu ni uko amazi nta bibyibushya bibamo, kandi aho yagiye nta kindi kiba kiri buhajye bityo akagufasha kurya bicye kandi ukumva uhaze.

3. Jya ugerageza gufata amafunguro afasha gutakaza ibiro

Niba wifuza gutakaza ibiro usabwa kwita ku mafunguro abigufashamo. Muri yo twavuga amagi atogosheje, imboga rwatsi, amafi cyane cyane ya salmon, imboga zo mu bwoko bw’amashu, ibirayi bitogosheje, ibishyimbo, amasupu (potage), avoka, apple cider vinegar, ubunyobwa, impeke zuzuye, poivron, imbuto. Muri aya mafunguro arimo amavuta ni byiza kuyafata mu gitondo na ku manywa naho andi ukayafata nijoro.

4. Rya ifunguro ririmo fibre ziyenga vuba

Fibre zifasha kugabanya ibinure by’umwihariko ibiba byaje ku nda. Amafunguro akize kuri fibre harimo intoryi, imboga zinyuranye.

5. Tapfuna witonze

Hari abantu usanga mu kurya kwabo baba bameze nk’abacuranwa nuko mu minota 2 akaba arangije isahani yose. Niba ushaka gutakaza ibiro gerageza kurya buhoro buhoro kuko uko ibiryo bitinda mu kanwa niko umubiri ubona akanya ko gutegura imisemburo yo kubishwanyaguza ndetse bizagufasha kumva uhaze vuba.

6. Gabanya isahani uriraho

Niba wajyaga urira ku isahani nini gerageza ushake agasahani gato ujye uba ariko uriraho. Ubushakashatsi bwagaragaje ko uko urira ku isahani nto bifasha ubwonko kwakira ibyo biryo bikaguhaza neza.

7. Ryama usinzire neza

Kuryama ugasinzira bihagije bifasha umubiri gukoresha neza ibyo wariye. Ikigufasha kuryama neza harimo kurwanya stress, gukora imibonano mpuzabitsina ku babyemerewe, siporo itananiza cyane, no kuryama ahantu hagufasha kuruhuka neza.

8.Jya ugerageza gukora siporo ndetse n’imyitozo ngorora mubiri

Wari uzi ko hari ubundi buryo wagabanya ibiro ku buryo bwizewe ?

Ni byiza gukoresha ubu buryo kugira ngo ibiro bigabanyuke,gusa hari n’ababikora ntibikunde neza cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubir ku buryo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka. Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules, Lipid Care tea, Chitosan Capsule,…

SRC: RWANDAMAGAZINE

Advertisements
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks