in

Niba ushaka kuryoherwa no gutera akabariro irinde gukora aya makosa.

Mu rwego rwo gushimisha no koryoherwa n’icyo gikorwa hari ibintu ukwiye kwirinda, bimwe muri byo:

1.Irinde kunywa inzoga n’itabi:

ugomba kwirinda inzoga n’itabi niba wifuza gukora neza imibonano mpuzabitsina. Ubushakashatsi bwerekana ko inzoga cg itabi bibuza igitsinagabo gufata umurego kimwe no kugabanya intangangabo mu mubiri. Aho kunywa inzoga, wakwinywera divayi itukura (red wine) nabwo gacye, kuko yo ituma amaraso atembera neza, ariko ibaye nyinshi nayo ituma bitagenda neza.

2.Irinde mu buryo bwose cg ugabanye stress:

Ugomba kwirinda cyane stress no gutekereza ibiri hanze y’icyo gikorwa. Stress yangiza ubuzima idasize ubushake bwawe bwo gukora imibonano. Uko stress yiyongera, niko yongera uko umutima utera bityo n’umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Ingaruka ziba kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uburyo bwiza bwo gukemura stress, ni ukubiganira n’umufasha wawe mukareba icyo mwakora, undi muti mwiza wa stress ni sport. Gukora sport bigabanya stress bityo bikongera ubushake bwo kwishimana n’uwo mwashakanye.

3. Irinde kurya ibiryo byinshi:

kurya cyane bitera kugira ubunebwe no kumva usinzira, cyane cyane iyo ibyo wariye birimo ibinyampeke byinshi (umuceri, ibigori, kawunga, makaroni,…). Ushobora ahubwo kwihitiramo imbuto n’amazi ahagije kuko bizagufasha kugira imbaraga.

4.Kwikinisha byo bigendere kure:

cyane cyane ku bagabo kwikinisha cyane igihe kirekire bitera igitsinagabo gutinda gufata umurego. Nubwo hari bamwe bakunda kubikora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, bagamije kuza gutinda kurangiza nyuma ibi ni bibi cyane, kuko byangiza uburyohe no kwishimana hagati y’abashakanye mu gihe cy’igikorwa.

5.Ugomba kwirinda kunywa ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks):

ushobora kwibwira ko ibi binyobwa byongera imbaraga nyamara sibyo. Birimo isukari igufasha kumva ugize imbaraga igihe gito, ariko birangira wumva warushye cyane, bityo ntube wanashimisha uwo mukorana imibonano mpuzabitsina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku mateka n’inkomoko y’ukwezi kwa buki benshi bajyamo nyuma yo gukora ubukwe.

Murenzi A. yasuye Team Rwanda igiye muri Grand Prix Chantal Biya abaha ubutumwa