in

Niba ushaka kurambana n’umukunzi wawe, irinde iyi myitwarire igayitse.

Imyitwarire umuntu agira mu rukundo ni yo iruha kuramba cyangwa gusenyuka. Igihe ukeneye kugumana n’umukunzi wawe, hari uburyo uba ugomba kwitwara bya buri munsi.Niba ufite imwe muri iyi myitwarire, umenye ko ufite umwanzi uzirana n’urukundo ndetse uzarurimbura buke buke kugeza rurangiye ukabura umukunzi wari warahariye ubuzima bwawe.

1. Kubura jaruzi muri wowe.

Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk’ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze nta mpamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

2. Kutemera guhana umwanya.

Kuba mu rukundo n’umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

3. Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza.

Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mukabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

4. Kwihunza ikiganiro gikomeye.

Rimwe na rimwe mujya mukenera kuganira ku ngingo ikomeye umwe akaba yahora abisubika kuko yumva iyo ngingo idatuma yisanzura, itamuha agahenge, cyangwa akumva atayikunze. Igihe cyose uba ugomba kugaragaza ubushake bwo kuganira n’umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ku ngingo runaka. Iyo ukomeza kumwima umwanya bituma yibaza impamvu bityo urukundo rwanyu rugatangira kugana ahabi.

5. Guhora ubona ibintu nabi.

Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw’umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w’urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

6. Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza.

Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry’ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y’umukunzi wawe n’abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n’umuntu utabasha gucunga umunwa we.

7. Kudohoka ku kwiyitaho.

Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uburyo bwagufasha gutera akabariro ukaryoherwa bihebuje

Umukinnyi Marcus Rashford yahishuye ibitangaza agiye gukora mu gihugu cye.