in

Niba ushaka guseka no kwirirwana akanyamuneza isomere nawe uru rwenya.

Hano twaguteguriye urwenya rushobora kugutera guseka ukaniriranwa akanyamuneza :

1.Umukobwa yatwaye inda, se ararakara bya hatari amutegeka kujya kumwereka uwayimuteye, baragenda barahagera, umusaza yakunje isura bya danger. Umusaza ati ni wowe wantereye umwana inda sha!? Umuhungu ati ni njye muze, ariko reka mbanze nanakuzimanire. Umusaza ati kazimanirwe n’abazimu, nta n’isoni…..(umuhungu aba amuciye mu ijambo) ati jya utuza vieux, inda sinayihakanye! ni njye wayimuteye, nabyara umuhungu nzaguha taxi ebyiri na miliyoni nk’eshanu zizakubera igishoro mu bucuruzi;

Umukobwa wawe yambwiye ko kuri banki bakwimye inguzanyo, bityo rero reka guhangayika ikitabuze hano ni amafaranga. Nabyara umuhungu nzaguha ibyo, nabyara umukobwa byo kuko nkeneye agakobwa cyane nzaguha supermarket, nguhe ikibanza kiri i Bugesera n’isambu ya metero 80 kuri 50 iri i Rwamagana. Umukobwa aba yitereye hejuru ati hanyuma se inda iramutse ivuyemo byagenda bite? Umusaza ati ceceka wa mushenzi we, nivamo azagutera indi, urazana iby’imiteto mu mafaranga?

2.Rimwe ababyeyi bakijijwe bari bibereye mu rugo baganira bavuye ku meza kandi ubwo abana babo nabo bari bahari. Umugabo atangira kuganirira umugore we uburyo ku rusengero rwabo bafite ikibazo cy’uko Pasiteri wabo akennye cyane ku bijyanye n’imyigishirize. Ngo ku cyumweru bagere mu materaniro, akana kabo kitwa Jottz kabonye uwo mupasiteri iwabo baganiragaho karamubwira ngo ”Pastor ninkura nzaguha amafaranga”, undi ati “Yego sha”, Pasiteri abajije Jottz impamvu azamuha amafaranga, Jottz ati ”Papa na Mama nibo bavugaga ko pasteri wacu ari umukene”.

3.Umugabo yavuye mu cyaro agera i Kigali hacyibona n’uko atangazwa n’imodoka ahabona n’imihanda myiza bugoroba akiri mu mujyi ajya gusaba icumbi bamutwara kumwereka aho aryama bacanye itara asohoka yiruka ati:” inzu irahiye irahiye nimutabare “nuko baramusobanurira bamuha kuryama ku gitanda cya rasoro aryamye yumva aridunda arataka at ooooo! banteze imitego y’imishibuka nimuntabare!”

4.Umugabo n’umugore we bari basezeranye kujya bakoresha ijambo “Phone Call” aho kuvuga gutera akabaliro. Umunsi umwe umugabo abwira agahungu ke ati genda ubwire nyoko aze nkore phone call ndi kwihuta kandi nshobora kurara izamu ntitwongere kubonana uyu munsi.

Akana gati nonese simbona ufite telefone wazana nkajya kukugurira amayinite ku muhanda niba yashizemo? (kari kazi icyongereza). Se ati genda umubwire aze nikorere phone call wa kana we. Akana karagenda kabibwira nyina, arakabwira ati mubwire ko nta kanya nabona, uti “arahuze”.

Kabibwiye Se, nawe ati: “Noneho rero, subirayo umubwire ngo niba atabishaka nabyihorere akadakora umwe ntikica ubukwe kandi akabura bakarya ni umunyu, genda umubwire ko ngiye kuri Public Phone”. Akana gasubira kubibwira nyina yikoza mu bicu arakabwira ati” niko avuze ? akana kati yego. Ati ‘Noneho rero mubwire ko tugiye guhimana. Genda umubwire uti nta ribi genda, ariko nugaruka urasanga hano habaye kuri Call Center”!

Ngayo nguko na we watubwira urwenya rwagusekeje muri comment!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mupasteri wa mbere wirata mu Rwanda bikamubera yujuje etaje ihenze i Kigali|Arashaka kuba umukire wa mbere muri Afurika.

Biteye ubwoba:Uyu mukobwa yagiye mu mihango atangira kuva amaraso mu maso no mu mazuru.