in

Niba uri umusore ukaba uterwa indobo igihe cyose uterese inkumi, ibi byagufasha ntuzongere guseba

Ni kenshi ukunze gusanga abasore baterwa indobo igihe bagiye gutereta inkumi. Akenshi ibi biterwa n’ukuntu umusore yigaragaje imbere y’inkumi abenshi bazana amashagaga no gushaka kwemeza nyamara hari abakobwa batabikozwa. Nubwo umunyarwanda yavuze ko umusore utiraririye atarongora inkumi nyamara usanga hari abirarira bagakabya kandi ibibaye byinshi byose biba bibi (Tout excès est mauvais). Hano hari ibintu by’ingenzi ushobora kwitaho mu gihe ugiye gutereta inkumi bikagufasha guhita ugera ku ntego yawe kandi bitagusabye byinshi:

1. Igire ikigoryi imbere y’umukobwa

Abasore benshi iyo bageze imbere y’inkumi uba usanga benshi bashaka kwishyira hejuru no kwerekana ko aribo bazi ibintu kurusha abandi nyamara ibi benshi nibyo bituma baterwa indobo. Iyo wigize ikigoryi ukereka umukobwa ko utari uwo hejuru ashobora kubikwemerera n’ibyo umusabye akabiguha nta mananiza.

2. Mubwire ko yambaye neza

Niba muhuriye mu muhanda n’inkumi ushaka gutereta, ihutire kumubwira ko yambaye neza, ibi bizagufasha kuganira na we neza kuko azaba yumva ko wamwitayeho.

3. Mubwire ko aseka neza

Umukobwa muhuye ufite gahunda yo kumutereta ujye wita ku nseko ye. Birumvikana ntiyaseka ubusa nawe gerageza gutera imbozi ku buryo igihe ari buze gusekera uraza kumubwira ko aseka neza.

4. Wimusaba urukundo ako kanya

Mu gihe uhuriye mu muhanda n’inkumi ushaka gutereta wikwihutira guhita umusaba urukundo. Abasore benshi aha niho bahubukira bagahita baterwa indobo.

5. Itonde mu gihe ugiye kumusaba nimero ye telefone

Abasore benshi usanga bahubuka mu gihe bagiye kwaka abakobwa bashaka gutereta nimero zabo za telefone ndetse abenshi bagashyiraho n’agatunambwene bashaka kuzibaka ku ngufu. Mu gihe umukobwa ushaka gutereta umwatse nimero iyoroshye, nakubwira ko afite undi musore w’incuti ye cyangwa se umukunzi we umubwire ko wowe ushaka kumubera incuti bisanzwe ibyo bizamukora ku mutima. Akandi kantu wakongeraho nuko wamubwira uti « Erega na Data na Mama bahuriye mu muhanda birangira babanye! ». Aka kantu kazanusetsa ndetse binazamure ibyiyumviro agufitiye.

Report

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Sky2 wabagahe yasutse amarira kw’isabukuru ye

Menya igisobanuro cy’izina « Besto », « Bff » cyangwa « Bestie » rikoreshwa na benshi muri iki gihe