in

Niba urateganya gukora ubukwe zirikana ibi bintu by’ingenzi utazavaho wicuza nyuma.

Ubukwe ni igikorwa kinini kandi kigaragariramo ibintu by’ingenzi. Ni naho hagaragarizwa indahiro y’uko uko gushyingiranwa bigomba gutuma mubana ubuzima bwose.

Igihe rero uri kwitegura ubukwe hari ibintu by’ingenzi buri wese aba akwiye kubika mu bitekerezo bye birenze ku kuba wibwira ko ubukwe bwawe buri bugende neza.

1.Kuba ubukwe bwagenze neza ntibisobanuye ko n’urushako ruzaba rwiza

Kugira ubukwe bwiza ni kimwe kandi kiza ariko ntaruhare bigira mu kugira urushako rwiza. Ntibisobanuye ko ubwo ubukwe bwabaye bwiza bukagenda neza , abantu bakanezerwa ari nako uzanezerwa mu rugo rwawe.

Ubukwe ni ibirori byo kwinezeza ariko burya urushako rutangira nyuma y’ubukwe. Urushako rwiza narwo rugira ibyarwo kandi ruraharanirwa ntabwo rugenwa n’uko ubukwe bwagenze.

2.Panga ubukwe ushingiye ku ngengo y’imari yawe

Ukwiye gutegura ubukwe urebye ingengo y’imari ufite kugira ngo utazarinda kugwa mu bihombo wishinze gushimisha inshuti n’imiryango. Ugomba kwibuka ko nyuma y’ubuzima bukomeza kandi ko uzakenera amafaranga.
Uramutse rero uteguye nabi ubukwe bukagusha mu bihombo byazatuma ubaho ku gitutu kandi sicyo ukeneye mu rushako rwawe.

3.Panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka mu gihe gito

Umunezero n’urukundo wiyumvamo igihe cy’ubukwe bikwiye guhoraho kandi birashoboka ko watuma bigumaho iteka ryose. Igihe upanga ubukwe panga ko utazatuma umunezero wawe uyoyoka. Bishobora kugusaba gukora cyane n’uruhare rukomeye mu kubiharanira ariko itegure ko uzabikora kandi bigakunda.

Abantu bamwe bajya bapanga ubukwe akumva ni umuhango uzaba gusa ariko ntatekereze ku buzima bwe bwa nyuma y’ubukwe. Abo mwishimana baraza ariko nyuma y’ubukwe buri wese akomeza ubuzima bwe niyo mpamvu utagomba gupanga ubukwe nk’igikorwa cy’uwo munsi ahubwo ukareba imbere hazaza haba mu buzima busanzwe no mu rukundo.

4.Bwishimemo unezerwe

Ishimire ubukwe bwawe kuko ni ibirori biba rimwe gusa kandi uba utazagarura. Ishime uko bishoboka kose, ubyine ku rwego wagezaho rwose kuko nyuma y’umunsi w’ubukwe byose birarangira hagasigara kubyibuka gusa n’amafoto n’ibindi bikwibutsa gusa. Gerageza rero ukore ibihagije bizatuma ibyo uzibuka bizaba bihagije mu gihe cyabyo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore abahanzi 10 bakomeye bari kubica bigacika kuri Billboard muri iki Cyumweru.

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze gukora impinduka mu mazina ye yitwaga.