in

Niba ukunze kugendana telefoni yawe ifunguye Bluetooth ibi byago biragutegereje.

Akenshi usanga twibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi.

Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi tutari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane “Bluetooth”, mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n’ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk’ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe n’ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.
Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk’abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.

Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by’imyororokere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bakubiswe n’inkuba ubwo bifataga amafoto ya selfie.

Zuby comedy basigaye barya inkoko gusa| Ubuzima bwarahindutse| Byinshi bafite nk’imishinga babivuze