Instagram yatangaje ikintu gishya.
Ku munsi wo kuwa Kane ushize, uru rubuga nkoranyambaga rwatangaje uburyo bushya bwiswe “uburyo bw’umutuzo”(Quiet Mode).
Amakuru ya CNN avuga ko ubu buryo bugamije gufasha abakoresha uru rubuga kwiha intego no gushyira imipaka ku nshuti n’abayoboke.
Iyo ubu buryo bufunguwe kuri Instagram, imenyesha ryose rirahagarikwa kandi ibikorwa byumwirondoro(profile activities) bigahinduka bijye muri “In quiet mode”. Niba umuntu yohereje ubutumwa butaziguye muri iki gihe(direct message), Instagram ibyikoresheje izahita yohereza ubutumwa imenyesha uwari yanditse ko uwo yandikiye konte ye iri muri “In quiet mode”.
Nubwo aka gashya kareba abakoresha urubuga bose, Instagram isa nkaho yibanda ku bangavu n’ingimbi. Instagram yashyizeho ubu buryo nk’igikoresho gifasha mu kwiga no gusaba ingimbi kubufungura igihe bamaze igihe runaka kuri Instagram bakaryama batinze.
Ubu buryo buzahera ku bakoresha Instagram muri Amerika, Ubwongereza, Irilande, Kanada, Ositaraliya, na Nouvelle-Zélande, ndetse biteganyijwe ko buzasesekazwa no ku bakoresha Instagram mu bindi bihugu, mu gihe cya vuba