in

Niba ujya ugira ibyuya binuka, ibi byagufasha!

Kunuka igikara cg igikara bivugwa mu gihe umuntu ahorana icyuya kinuka, ndetse ukaba wacyeka ko atajya akaraba.

Uku kunuka icyuya iyo bifatiwe ingamba hakiri kare birashira kuko ahanini bitangira kumvikana mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu. Ni ukuvuga ahanini hagati y’imyaka 14 na 16 ku bakobwa na 15 kugeza 17 ku bahungu.
Nanone bikunda kuba ku bantu babyibushye cyane, abafite indwara nka diyabete, abakunda kurya ibirunze cyane (birimo ibirungo buri gihe).

Kubira ibyuya byo ubwabyo si ikibazo kuko icyuya nta mpumuro ubusanzwe kigira. Gusa kuko ku mubiri wacu habaho mikorobi zo mu bwoko bwa bagiteri, izo zihuye na cya cyuya, zigihinduramo aside zinyuranye bityo umwuka wazo ukaba ariwo wumvikana.

Abantu bakunze gututubikana cyane nabo bashobora kunuka igikara gusa ubwinshi bw’umunyu uba muri icyo cyuya ntiwemerera bagiteri gushwanyaguza poroteyine zirimo. Kuba banuka byaterwa n’igihe babiriye icyuya n’imvubura zagikoze.

Aha twibutse ko icyuya cya buri muntu cyihariye ku buryo kinifashishwa mu gutandukanya abantu. Burya imbwa nicyo ikoresha ironda aho shebuja yanyuze, nicyo umwana abanza kumenyeraho gutandukanya nyina n’abandi, kandi nawe ugiye ahabitse imyenda idafuze uhumirije, ntiwayoberwamo iyawe cyangwa iy’uwo mubana.

Buri wese agira icyuya cye cyihariye
  • Mu cyuya rero hakunze kubonekamo aside z’amoko abiri y’ingenzi:

  1. Propionic acid, ari nayo ikunze kuboneka cyane mu cyuya, ikaba iterwa na propionibacteria zikaba zikunze kuboneka mu miyoboro y’imvubura z’ibinure (sebaceous glands). Ikunze guhumura nka vinegar.
  2. Indi ni isovaleric acid, yo ikaba iterwa n’ibikorwa bya bagiteri zizwi nka staphylococcus epidermidis, zikunze kuboneka muri fromage.

Ubusanzwe rero ku mubiri wacu habaho imvubura z’ibyuya zigera muri miliyoni hagati 3-4, ariko zose zibumbiye mu matsinda 2 y’ingenzi.

  • Imvubura ziboneka hose zizwi nka Eccrine glands. Izi mvubura z’ibyuya ziboneka ahantu hose munsi y’uruhu kandi akamaro kazo k’ingenzi ni ukuringaniza ubushyuhe bw’umubiri.
  • Izindi mvubura ni appocrine glands, zo zikunze kuboneka ahantu hihariye nko mu kwaha, mu myanya ndangabitsina, mu mabere. Izo mu mabere nizo zikora ibinure biba mu mashereka.

Izi mvubura rero zo mu kwaha no mu myanya ndangagitsina nizo ahanini zitera kunuka igikara, kuko ho hahora hapfutse, bagiteri kuhororokera birazorohera bityo hagahora impumuro runaka. Indi mpamvu nuko icyo cyuya kiba kirimo poroteyine zoroshye gushwanyaguza zikavamo aside.

  • None kunuka igikara biterwa n’iki?

Nkuko tumaze kubibona, icyuya kigira impumuro idasanzwe ni icyo mu kwaha no mu myanya ndangagitsina. Icyo cyuya rero kunuka kwacyo biterwa nuko hakunze gututubikana, bityo cya cyuya ntikibashe gutumuka ngo kigende, maze uko kihatinda kigakomeza guhura na za bagiteri. Uko izo bagiteri zikura, zibyara zinashwanyaguza za poroteyine zo mu cyuya, niko harekurwa umwuka, uko utinda ukanuka.
Gusa byumvikane neza, kunuka igikara ntibivuze ko utajya woga, ahubwo ni uko bagiteri zo mu mubiri wawe ziba zishwanyaguza vuba poroteyine zo mu cyuya, uko bitinda kikanuka. Ariko nundi wese aramutse atinze koga, icyuya cye kiranuka.

  • Ni gute nahangana na byo?

Kugirango ukire kunuka igikara hari byinshi usabwa kwitaho no kwitwararika, kandi ukabikora uhozaho kuko ntacyo wakora ngo za bagiteri uzikure mu mubiri wawe burundu.

  1. Buri munsi jya woga amazi ashyushye.

     Byibuze woge rimwe ku munsi, nibigukundira unarenzeho woge 2 cyangwa 3. Koga amazi ashyushye bizagufasha kugabanya umubare wa bagiteri zo ku ruhu rwawe. Gusa niba hashyushye inshuro woga ku munsi usabwa kuzongera kuko iyo ikirere gishyushye kubira ibyuya biriyongera. Nyuma yo koga wihanagure neza wumuke kandi wirinde kwisiga amavuta atera gututubikana nk’ayarimo cocoa butter.
  2. Hindura imyambarire.

    Imyenda myiza kuri wowe ni ituma umubiri ubasha guhumeka, akayaga kakinjira. Iyo ni iyikoze muri cotton, silk na wool. Ibuka kandi kutambara imyenda ikwegereye cyane kimwe n’iyigutera gututubikana.
  3. Jya uhora wogoshe ubucakwaha n’insya. 

    Uko biba byinshi niko icyuya giheramo, ndetse na bagiteri zikororoka ku bwinshi. Byibuze buri rimwe mu cyumweru jya wisura.
  4. Isabune.

Niba wumva utangiye kubira ibyuya hita ushaka uko byibuze woga mu kwaha ukoresheje amazi meza n’isabune zagenewe kwica bagiteri (antiseptic). Izo sabune wazibona haba mu isoko cyangwa farumasi.

Dettol bumwe mu bwoko bw’isabune za antiseptic

5. Irinde ibirungo byinshi.

Ibirungo nka tungurusumu, urusenda, poivron, bimwe tugura nka kawomera, simba mbili, asante, n’ibindi bitera bamwe kugira icyuya bihumuramo. Ubushakashatsi bukiri gukorwa bwerekana ko no kurya inyama zitukura biri mu byongera ibyago byo kunuka igikara. Inzoga n’ikawa kimwe n’ibindi byose bikabura umubiri, wabigabanya

6. Deodorant.

Ndacyeka buri wese azi gutandukanya deodorant na parfum. Niba utari ubizi, deodorant ikuraho cyangwa ikagabanya impumuro y’ikintu. Naho parfum yo ntacyo ihindura ku cyuya cyawe, ahubwo iyo ufite impumuro runaka nayo yongeraho akayo. Mu cyumba cy’abageni haterwa parfum, mu cyumba cy’umubyeyi ushobora kuyiteramo, ariko ku murambo uzateraho deodorant. Deodorant rero niyo yemerewe abanuka igikara, kandi iterwa mu kwaha. Parfum yo akenshi iba ihumura nk’indabo runaka, izo yakuwemo. Yiterwa n’abadafite ikibazo cy’ibyuya.

Zimwe muri deodorants zikoreshwa

 

Unuka igikara ntiyemerewe kwitera parfum

7. Aluminum chloride (chlorure d’aluminium).

Niba ibyo tuvuze hejuru ntacyo biri kugufasha, gana muri farumasi cyangwa ubaze umuganga umuti ubuza kubira ibyuya urimo aluminum chloride. Ubundi ukurikize amabwiriza uhabwa. Imiti ibuza kubira ibyuya gusa ikoreshwa yitondewe kuko hari ubushakashatsi bwerekanye ko ishobora kugira uruhare mu kurwara kanseri y’amabere n’iya porositate, gusa ntibiremezwa.

Imiti ibuza ibyuya izwi nka antiperspirants


Ibyo nubigerageza kenshi, uzatandukana burundu no kunuka igikara, ujye ujya mu bandi nta pfunwe ufite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi wamenya ku giti cy’Umugisha cyafashaga abakobwa bagumiwe kubona abagabo

Déodorants na Parfums abantu barazitiranya nyamara ntabwo ari zimwe| dore aho zitandukaniye dore n’aho zikoreshwa