in

Ni paradizo: ihere ijisho ubwiza bw’inzu Abimukira bo mu Bwongereza bazabamo mu Rwanda(Video)

Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imyaka itanu yo kuzakira Abimukira bo mu Bwongereza. Hari inzu zigera zateguwe mu mujyi wa Kigali aho izi mpunzi zizaba.

Mu nzu zizacumbikira aba bimukira harimo Hope House izacumbikira abantu 100 ndetse bakazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, irya saa Sita n’irya nijoro.

Kimwe n’abandi, abimukira n’impunzi bazacumbikirwa muri iyi nzu bazaba bafite uburenganzira bwo gusohoka no kwinjira igihe babishakiye.

Muri iyi nzu kandi hari gushyirwamo ibikorwaremezo bizafasha abazayituzwamo kwidagadura. Muri ibi harimo ikibuga gito cy’umupira w’amaguru, icya Volleyball ndetse n’icya Basketball.

Indi nzu yitwa ‘Desire Resort Hotel’ iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo. Ifite ibyumba 72 abazayicumbikirwamo bazajya bahabwa ifunguro rya mu gitondo, saa Sita na ni mugoroba ndetse abazi koga bahawe na Piscine.

Ahandi hazacumbikirwa aba bimukira n’impunzi baturutse mu Bwongereza ni muri ’Hallmark residences’, igizwe n’inzu 30 zose zigizwe n’ibyumba 102. Kimwe n’abazacumbikirwa muri Hope House na Desire Resort Hotel, abazaba aha nabo bazajya bagaburirwa ndetse bahabwe n’uburyo bubafasha kwidagadura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: Ba bagabo bafite ubumuga bubatse inzu imyaka 12 bakorewe ibintu bikomeye

Ibyo umukinnyi wa Man city akoze abandi bishimye biratunguranye