in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Ni akumiro: Wa mugabo wakoze ubukwe bw’agatangaza n’igipupe kikameneka ,ari mu kwezi kwa buki n’ikindi.

Umugabo witwa Yuri Tolochko, uherutse kumenyekana ubwo yakoraga ubukwe n’igipupe cyitwa Margo, ubu yashatse ikindi nyuma y’aho Margo amenetse ubu bakaba bari mu kwa buki muri Bulugaria.

Yuri Tolochko, ufite imyaka 36 y’amavuko , ni umugabo wubatse umubiri , yamenyekanye cyane mu mwaka ushize ubwo yashyingirwaga n’umukunzi we w’igipupe Margo “nyuma y’imyaka ibiri bakundana”. Amafoto yasangiwe kuri Instagram yerekanaga igipupe Margo yambaye impeta y’ubukwe yambaye n’ikanzu yera aho umugabo we Yuri yari yambaye ikositimu y’umukara mu bukwe bwitabiriwe n’abatari bake.

Umubano wa Margo na Yuri, wararangiye nyuma y’aho igipupe Margo cyikubise hasi kikameneka. Yuri yanze kubaho nta mugore afite atangaza ko yashatse undi mugore w’igipupe akunda kuryamana nacyo. Yuri yatangaje ko ubu ari mu kwa buki hamwe n’umukunzi we mushya witwa Luna (ikindi gikinisho cy’imibonano mpuzabitsina).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatahuwe pizza ikozwe mu rumogi ihenze cyane.

Kicukiro: imodoka yaritwaye abanyeshuri irahiye irakongoka (Amafoto)