in ,

Ng’uyu umuvugabutumwa uvuga ko yagiye mu ijuru ndetse yifotozanya n’abamalayika.

Turi mu minsi ya nyuma kandi yezu ajya kuva mu isi yavuze ko kimwe mu bimenyetso bikomeye bizagaragaraza ibi bihe ari uko hazaba hariho abishushanya,bavuga izina ry’Imana ariko bagamije kuyobya abantu,umuvugabutumwa uzwi cyane muri Africa Y’Epfo nka Mboro ibyo nawe yavuze byamuteye gushyirwa muri abo bakirihahira.
prophet mboro

Uyu Prophet Mboro abinyujije ku rubuga rwa Facebook yavuze ko yagiye mu ijuru,ndetse ngo afata selfie ari kumwe n’abamalayika yongeraho ko ushaka kumenya ibyo urugendo rwe yazana amarand 5000.

uku gusaba aya mafaranga byateye benshi kutamwizera ariko kandi nk’uko BuzzSouthAfrica ibitangaza ngo yaje kuvuga ko iyi foto izaba igaragara ku rukuta rwe rwa Facebook mu cyumweru gitaha gusa ngo mbere yaho uyishaka agomba kwishyura.

Prophet Mboro yarazwi cyane ndetse abantu bamuganaga ngo abasengere,ibinyamakuru byo muri Africa y’Epfo biravuga kandi ko yemeza ko yagiye mu ijuru nyuma y’uko yaramaze amajoro n’iminsi 40 asenga yiyiriza. ngayo nguko.

Written by Davis Kwizera

Shyiraho igitekerezo

Ibintu utazi mu buzima bwa The Rock!

Murumuna wa Beyonce aritegura kubona imbuto y’urukundo rushya!