Inkuru rusange
Nguyu umukino ugezweho witwa Pokémon GO uri kugeza abantu no mu rupfu !

Nyuma y’iminsi mike umukino wa Pokémon Go ukinirwa muri telefoni (Video Game) ushyizwe ahagaragara, umaze guteza ibyago byinshi birimo impanuka, ubujura n’urupfu rw’umusore wo muri Guatemala.
Uyu mukino wahitanye umusore w’imyaka 18 witwa Jerson Lopez de Leon wo muri Guatemala, ubwo we na mubyara we Daniel Moises Picen binjiraga mu rugo rw’abandi bari gushakisha udusimba twitwa Pokémon, maze bakabarasa.
Wakwibaza uti se uyu mukino ukinwa gute, utu dusimba tuzamo dute?
Pokémon Go ni umukino wa telefoni washyizwe hanze ku itariki ya 6 Nyakanga 2016, ukaba warakozwe n’ikompanyi Niantic. Abawukina bashakisha udukoko twitwa Pokémon bakoresheje telefoni zabo ngendanwa ubundi bakatwica bifashishije utuntu tumeze nk’udupira duto (Poké Ball).
Nyuma yo gushyira muri telefoni yawe uyu mukino (Pokémon Go app), umuntu yifashisha ikoranabuhanga ryerekana icyerekezo, GPS na Camera ya telefoni agatangira guhiga Pokémon ziba zigenda zigaragara kuri telefoni.
Izi Pokémon zigenda zigaragara ku ikarita iba igaragaza aho uri gukina uyu mukino ari. Iyi karita kandi iba iriho bimwe mu bikoresho ukina uyu mukino yifashisha nka Poké Ball n’utundi dukoresho tumufasha gukurura Pokémon, inamwereka kandi ahari ikibuga bashobora guhuriramo bagakina nk’ikipe (Pokémon gyms).
GPS igenda yereka umuntu aho Pokémon iherereye ku ikarita, iyo ayigezeho ashobora gukoresha ikoranabuhanga rimufasha kubona ishusho yayo nkaho imuri imbere koko (augmented reality). Nyuma yo kuyibona ahita ayitera ka gapira (Poké ball) kugira ngo abashe kuyifata (byose abikorera muri telefoni).
Uku kugenda bareba ku ikarita aho Pokémon iherereye bituma abantu barangarira muri telefoni zabo ku buryo bishora mu mihanda batabanje kureba niba nta modoka ihari ndetse ntibatinye no kwinjira mu nzu y’abandi bazikurikiranye kandi bari kuzireba muri telefoni.
Ibi nibyo byabaye kuri Lopez de Leon na mubyara we biza kubaviramo kuraswa, we ahasiga ubuzima mu gihe mubyara we yakomeretse bikomeye.
Inkuru iherutse gusohoka mu kinyamakuru The New York Post ivuga ko hari n’abandi bantu baguye mu gico cy’abajura, ubwo bagendaga bakurikiye ahari Pokémon nk’uko byagaragaraga ku ikarita yabo.
Nubwo ari umukino ugaragara nk’umaze guteza ibyago byinshi ariko ku rundi ruhande wakiriwe neza na bamwe mu bahanga mu by’ubuvuzi bahamije ko ufasha abawukina kurushaho kugira ubwonko n’umubiri bikora neza.
Abantu batuye mu bihugu 31 birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Buyapani nibo bamaze kugerwaho n’uyu mukino.
Umukino wa Pokémon Go mu gihugu cy’u Bufaransa wamuritswe kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga ndetse utangira kugaragara muri telephone za Androïd na iPhone.
Kuwa mbere , muri Komine ya Besançon mu Burasirazuba bw’u Bufaransa, umusore w’imyaka 22 yakoze impanuka ndetse arakomereka nyuma yo kugerageza gufata Pokémon kuri telefone ye ngendanwa kandi atwaye imodoka.
Isi ya ruhago nayo yatangiye kwikoma uyu mukino
Umutoza wa Manchester United yo mu Bwongereza, José Mourinho yatangaje ko atishimiye kubona abakinnyi be bakina uyu mukino kuko ubarangaza cyane ntibabone umwanya uhagije wo gutegura imikino itandukanye.
Ikinyamakuru Daily Star, cyatangaje ko Mourinho ‘The Special One’ yagaragaje impungenge atewe n’uyu mukino ndetse yihanangiriza abakinnyi be bashobora gutakaza umwanya bakina Pokémon.
Ati “ Ni byiza ko abakinnyi baruhuka ku buryo bufatika iyo barangije imyitozo cyangwa imikino itandukanye.â€




-
Imyidagaduro22 hours ago
Fiancée wa Meddy yerekanye ikintu gikomeye atandukaniyeho n’abakobwa benshi b’iki gihe
-
Imyidagaduro18 hours ago
The Ben ararye ari menge bitihise Pamella baramumutwara
-
Ubuzima19 hours ago
Wari uziko abantu bashobora kumatana barimo gutera akabariro?Menya icyo abahanga babivugaho.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Supersexy yaciye amarenga yuko yaba atwite
-
Imyidagaduro9 hours ago
Diamond Platnumz yaraye asebereje Tanasha Donna imbere y’abafana be
-
Hanze22 hours ago
Joe Biden yiseguye ku banyamerika kubera abasirikare be bafotowe basinziriye
-
Imyidagaduro7 hours ago
Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV
-
Imyidagaduro23 hours ago
Rurageretse hagati ya Dj Lenzo na Philpeter| Irene Murindahabi nawe abyinjiyemo