in

Ngubu ubwoko bw’amafunguro ukwiye gufata mu gitondo niba ushaka kwirirwa neza

Ifunguro ufata mu gitondo ukibyuka niryo funguro ry’ibanze kandi rifite akamaro cyane ku munsi.

Nkuko benshi babivuga “Mu gitondo ugomba kurya nk’umwami”, ntago babivugira ubusa kuko hari ubushakashatsi bubyerekana.
Ubushakashatsi bwerekana ko ifunguro rya mu gitondo rifasha umubiri cyane mu buryo butandukanye
Akamaro n’ibyiza byo gufata ifunguro rya mu gitondo
Rikongerera imbaraga mu mubiri ndetse rikarinda kwiyongera ibiro mu buryo budakwiye

Rigufasha kumererwa neza ndetse no kumva ufite akanyamuneza
Rifasha ubwonko gutekereza neza ndetse no kwibuka cyane
Rifasha mu kurinda indwara zitandukanye z’umutima

Ni iki ngomba kurya nk’ifunguro rya mu gitondo?

Bitewe n’imico itandukanye ahantu hatandukanye, ibyo urya nabyo biratandukana. Gusa ibyo warya ntibigomba kuburamo:

1. Ibyongerera imbaraga umubiri: aha twavuga ibinyampeke (nk’umuceri, cg utundi tubuto duto nka soya, corn flakes,.. ), imbuto ndetse n’imboga
2. Intungamubiri: aha harimo amagi, amafi, inyama, ndetse n’ibishyimbo
3. Icyo kunywa: bishobora kuba icyayi, amata, jus cg igikoma. Gusa mu gihe nta kazi gasaba ingufu uri bukore, si byiza kunywa amata mu gitondo.
Bitewe n’umwanya n’ubushobozi ufite ufata muri buri cyiciro ibyo ushoboye.

Turusheho gukunda ubuzima turyoherwa buri munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Dore Myugariro Nsabimana Aimable mu mwambaro wa Kiyovu sport FC

Hamenyekanye umubare w’amafaranga wishyura Yago kugira ngo agukoreshe ikiganiro