in

Ngubu uburyo bwizewe watakaza ibiro ukoresheje inanasi mu minsi itatu gusa.

Ku bifuza kugabanya ibiro rero kubera kurya ibintu bifite ibinure cyane, ihate kurya inanasi, kuko mu minsi itatu yonyine ishobora kugufasha gutakaza ikilo n’igice cy’ibiro byawe. Mbere yo kukwereka uko wakoresha inanasi mu kugabanya ibiro reka tubanze turebere hamwe bimwe mu by’ingenzi mu biyigize.

Umutobe w’inanasi urinda umubyibuho ukabije bitewe n’uko ikize kuri calcium, potassium, vitamin A na C, fibre n’ibindi. Iyi vitamin C ibasha kugabanya ibinure mu mubiri bityo n’umubyibuho ukagabanuka.

Dore noneho uko wagabanukaho ikilo n’igice mu minsi itatu gusa. Ikintu cya mbere ukwiye kwitaho ni ukuba uretse ibyo kurya birimo amavuta cyangwa se ibinure mu minsi itatu gusa, ugafata utwo kurya tworoheje, ubundi ukarenzaho ibisate bibiri by’inanasi mu gitondo saa sita na nimugoroba.

Mu minsi itatu:

Mugitondo: Icyayi n’umugati umwe + ibisate 2 by’inanasi

Saa sita: isupu y’imboga + ibisate 2 by’inanasi

Nimugoroba: Yawurute imwe + umugati umwe+ ibisate 2 by’inanasi

Birasaba ko urya ibiryo bidatuma uhaga cyane kandi bidafite aho bihurira n’ibinure, mu minsi itatu yonyine wibanda ku kurya inanasi mu gitondo saa sita na nimugoroba ubundi nyuma yaho usanga ibiro byagabanutse rwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore w’umunyarwanda wihinduye umukobwa yibasiwe n’abafana bikomeye

Umunyamakuru wa RBA Michelle Iradukunda yagiriye inama abakobwa bifuza kurwubaka rugakomera.